Byavugiwe mu kiganiro cyateguwe n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PaxPress, cyabaye kuri uyu wa 1 Ukuboza 2016.

Cyahuje PaxPress n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kuganira ku bibazo aborozi bahura na byo bijyanye n’umukamo w’amata.
Albert Baudouin Twizeyimana, Umuyobozi wa Pax Press, avuga ko mu biganiro uyu muryango wagiranye n’abaturage mu turere dutandukanye, bagaragaje ko ubuke bw’amakusanyirizo bubabangamiye.
Yagize ati “Abaturage bagaragaza ko borora bahendwa bagacuruza bahomba kuko abafite umukamo mwinshi ubahombera.
Hari abakora ibirometero birenga 20 bajyanye amata, bayapima bagasanga ntiyujuje ubuziranenge agasubizwa nyirayo agahomba atyo”.

Karambizi Samuel, umworozi wo mu Murenge wa Cyabakamyi muri Nyanza, avuga ko bashyira amata mu gicuba bakayatwara ku igare ntibibuze ko yangirika kubera umuhanda.
Ati “Kubera ukuntu imodoka y’umucuruzi tugemurira amata ihagarara kure bitewe n’umuhanda mubi, tuyajyana n’igare ariko kubera izuba n’urugendo rurerure tukayagezayo yapfuye.
Turabasaba ubuvugizi ngo tubone ikaragiro hafi dukire icyo igihombo”.
Patient Cyuzuzo, umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Rukomo muri Gicumbi, yemeza ko amakusanyirizo akiri make.
Ati “Amata ubundi yakagombye kugera ku ikusanyirizo bitarenze amasaha abiri avuye ku mworozi.
Kenshi atugeraho ayo masaha yarenze kuko abayagemura baba baturuka mu birometero 10 cyangwa 15, twapima tugasanga yangiritse kandi yayazanye ari mazima, bityo nyirayo akihombera”.

Cyuzuzo avuga ko nibura muri buri murenge w’Akarere ka Gicumbi, hakagombye kuba ikusanyirizo kuko hari amata menshi.
Uwumukiza Béatrice, umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, avuga ko biteganyijwe kongera amakusanyirizo.
Ati “Biteganyijwe ko hazashyirwaho amakusanyirizo aciriritse azatuma abari kure y’aya kijyambere batabuzwa amahirwe yo gucuruza umukamo wabo. Ibi ni byo bizatuma batongera guhura n’igihombo”.

Ibindi bibazo aborozi bafite ngo ni igiciro cy’amata kiri hasi, kubura ibikoresho byo kuyatwara neza ndetse na serivisi zo gutera intanga zidahagije, kuko ngo zigera kuri 20% gusa by’abazikeneye.
Ohereza igitekerezo
|