Arasaba aho kororera nyuma y’uko urwuri rwe rurengewe n’amazi

Umworozi wo mu Mudugudu wa Gihorobwa mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare arasaba Akarere kumutiza aho yaba yororeye inka kubera ko urwuri rwe rwarengewe n’amazi.

Urwuri rwe rungana na hegitari hafi eshanu rwuzuyemo amazi
Urwuri rwe rungana na hegitari hafi eshanu rwuzuyemo amazi

Bambasi Fred avuga ko urwuri rwe rungana na hegitari 8 ariko kubera imvura nyinshi hafi hegitari 5 zose zuzuyemo amazi ku buryo inka zitakandagiramo.

Byatumye atangira kuragira mu misozi no ku mihanda kugira ngo zibashe kubaho.

Gusa ariko ngo yahuriyemo n’ibibazo bituma aho yahingaga ahakodesha kugira ngo abone amafaranga yo kuzikodeshereza ubutaka zirishaho.

Agira ati “Hose haruzuye hasigara aho nahingaga, nakomeje kuragira ku misozi no ku muhanda bakamfata buri munsi mpitamo gukodesha umurima umwe njya gukodeshereza inka ariko naho ni amezi 5 narangira nsinzi uko bizagenda.”

Akomeza agira ati “Nakomeje kwizera ko izuba niriva amazi azakama ariko ubu namaze kubona ko bitashoboka. Nigiriye inama yo kumenyesha akagari nkazagera no ku karere yenda bamfasha bakantiza aho naba nzishyize.”

Bambasi Fred avuga ko urwuri rwe rukimara kuzuramo amazi yabuze aho aragira inka ze byongeye ngo abura n’uko yazigurisha bitewe n’indwara ya COVID-19 yatumye amasoko y’amatungo aterama neza.

Kuri ubu ngo inka ze zatangiye gupfa kubera inzara.
Ati “Nahuye n’ibibazo kuko huzuye turi muri Guma mu Rugo amasoko ntiyakoraga mba narazigurishije none imwe ejo yarapfuye kubera gusonza. Ubu nzitwaye ku isoko ntacyo nabonamo kuko zirasa nabi cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rurangwa Steven arasaba uyu mworozi kimwe n’abandi baba bafite iki kibazo korora inka zijyanye n’urwuri bafite, kubyaza umusaruro ayo mazi no gushaka uko bakwimuka ahantu habateza ibibazo.

Agira ati “Twasaba ko yabyaza umusaruro hegitari nke yasigaranye akororera mu biraro, akanabyaza umusaruro amazi yabonye yenda hagenda harebwa ubundi buryo, ikindi twamushishikariza kugabanya inka akareba aho yazikodeshereza cyangwa akagura ahandi hadafite ikibazo.”

Rurangwa Steven avuga ko akarere nta butaka gafite katiza abantu ahubwo aborozi na bo bakwiye kwishakamo ibisubizo mu gihe bahuye n’ibiza.

Imvura yaguye guhera muri Mata 2020 yateje umwuzure mu nzuri z’aborozi mu mirenge ya Rukomo, Rwempasha, Nyagatare na Karangazi ariko inzuri nyinshi amazi akaba yaramaze gukamukamo guhera muri Kamena ku buryo inka zatangiye kuzisubiramo.

Urwuri rwa Bambasi kudakama bikaba biterwa n’uko rwegereye idamu ya Gihorobwa yuzuye amazi asubira inyuma mu rwuri rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka