Amajyepfo: Ubworozi budindizwa no kudaha agaciro abafashamyumvire

Abashinzwe ubworozi mu mirenge itandukanye yo mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko abafashamyumvire mu bworozi badahabwa agaciro, bigatuma ubworozi budatera imbere.

Ubworozi cyane cyane ubw'inka ngo buragenda biguruntege kubera kudakorana n'abafashamyumvire mu bworozi
Ubworozi cyane cyane ubw’inka ngo buragenda biguruntege kubera kudakorana n’abafashamyumvire mu bworozi

Abashinzwe ubworozi bavuga ko mu buhinzi hiyambajwe abafashamyumvire bizamura urwego rw’ubuhinzi rugera ahantu hashimishije.

Bityo ngo no mu bworozi abafashamyumvire bitabajwe ngo byazamura ubworozi nk’uko byagenze mu buhinzi.

Abavuzi b’amatungo basobanura icyo gitekerezo, bavuga ko aho gahunda ya Gira Inka yaziye umubare w’inka bagomba kwitaho ugenda wiyongera.

Ibyo ngo bituma kugera kuri buri mworozi bigorana kuko imirenge ari minini, kandi umubare wabo ukiri muto.

Nyiribambe Felicien , Veterineri w’Umurenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru agira ati “Duhereye ku buhinzi, na mbere hose abantu bari bazi ko inyongeramusaruro ziriho ariko ntibitabiraga kuzifashisha. Abafashamyumvire babegereye ni bo batumye bishoboka.”

Akomeza agira ati” Abafashamyumvire mu bworozi bahawe ubushobozi bagakora, n’ubworozi ntibwatinda gutera imbere kuko bajya batanga amakuru ajyanye no gutuma umusaruro w’ibituruka ku bworozi wiyongera, amakuru akagera ku borozi bose kandi ku gihe.”

Umuveterineri wo mu Murenge umwe wo mu Karere ka Huye yunga mu rya Nyiribambe agira ati “Abafashamyumvire b’ubuhinzi n’ab’ubworozi bashyiriweho rimwe.

Ab’ubuhinzi bahugurwa buri gihembwe bakananyuzamo bagahabwa agahimbazamushyi. Abafashamyumvire mu by’ubworozi nta na kimwe bagenerwa, ibyo rero bikabaca intege.”

Uwo muveterineri yongeraho ko n’uyu munsi abafashamyumvire mu bworozi ntawe ashobora kwitabaza ngo amwumve, kuko bumva ko basuzuguwe.

Dr. Solange Uwituze, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu by’ubworozi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, avuga ko n’ubwo abafashamyumvire mu by’ubworozi batifashishwa, RAB yo yahuguye abagera kuri 1820.

Ati “Uturere ni two tutabakoresha. Twagombye kubafasha kwibumbira mu makoperative, tugakorana na bo, hanyuma tukabagenera n’ishimwe nk’uko bigenda ku bafasha abahinzi.”

Kugeza ubu, inka zimaze gutangwa muri gahunda ya Gira Inka zigera ku bihumbi 331. Ugereranije, buri murenge wo mu Rwanda urimo hafi inka 800 ziba zigomba gukurikiranwa by’umwihariko n’umuveterineri umwe, kandi ziri ahantu hatandukanye.

Mu mirenge kandi haba hari n’izindi nka zorowe zitatanzwe muri gahunda ya Gira Inka, nazo uwo muveterineri aba agomba gukurikirana, kimwe n’andi matungo.

Hatitabajwe abafashamyumvire muri iyi mirenge bafasha abaveterineri gukurikirana izi nka bikaba bizakomeza kuba imbogamizi ku iterambere ry’ubworozi mu Ntara y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka