Amajyaruguru: Urubyiruko rwo muri FPR-Inkotanyi rwiyemeje koroza abatishoboye

Urubyiruko rugize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, rwahagurukiye gukemura ibibazo bimwe na bimwe byugarije urubyiruko, muri gahunda yiswe ‘Orora, rema intumbero’.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yasabye urubyiruko rwahawe ingurube kuzazifata neza zikazabakura mu bukene
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yasabye urubyiruko rwahawe ingurube kuzazifata neza zikazabakura mu bukene

Ni gahunda ijyanye no koroza urubyiruko rutishoboye, mu rwego rwo kubakura mu bwigunge no mu bibazo by’ubukene byarugusha mu ngeso mbi, zirimo kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge aho ku ikubitiro hatanzwe ingurube zigera kuri 50.

Iyo gahunda yiswe “Orora, rema intumbero” yifuriza urubyiruko rwose rw’Intara y’Amajyaruguru imibereho myiza, igitekerezo bakuye kuri Perezida Paul Kagame nk’uko bivugwa na Dunia Sadi, Umuyobozi wa Komisiyo y’ubukungu mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Iyi gahunda, ni igitekerezo twakuye kuri Perezida wa Repubulika, wahaye urubyiruko igishoboka cyose, arubwira ko ari bo mbaraga z’igihugu. Akaba ari yo mpamvu twateye intambwe ngo twishakemo ibisubizo duhuje imbaraga n’amaboko yacu.Twishyira hamwe kugira ngo duteze imbere urubyiruko rwacu rudafite ubushobozi, aho tumaze gutanga ingurube zigera kuri 50 bivuye mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi”.

Yavuze ko iyo gahunda yatangiriye mu Karere ka Gicumbi ku itariki 18 Ukwakira 2019, aho biyemeje kuzenguruka uturere twose batangiza iyo gahunda mu kuremera urubyiruko rutishoboye mu rwego rwo kurufasha kwigira.

Mu muhango wabereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera ku wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, aho urubyiruko runyuranye rwashyikirijwe ingurube umunani, rwishimira ko rubonye intangiriro y’iterambere.

Umwe mu bahawe ingurube witwa Manishimwe Julienne ati “Nishimiye iyi ngurube mpawe, nabagaho mu buzima butameze neza, ariko ubu binteye gutera imbere kandi bizandinda kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Izampa ifumbire nibyara noroze abandi kandi ingurube nk’itungo ryororoka vuba, ndizera ko nzakora umushinga w’ubwo bworozi kuko nari narifuje korora ingurube kuva kera ariko mbura ubushobozi”.

Akomeza agira ati “Hari n’abaterwa inda zitateganyijwe kubera ubukene, hari abambuka imipaka kandi murabizi ko hateye icyorezo cya Coronavirus, n’abatunda ibiyobyabwenge, abo simbarimo kuko ubukene nari mfite bugiye gushira”.

Ku ikubitiro mu Karere ka Burera hatanzwe ingurube umunani
Ku ikubitiro mu Karere ka Burera hatanzwe ingurube umunani

Muri uwo mushinga wa ‘Orora,rema intumbero’, kugira ngo uzabashe kugerwaho neza, harifashishwa ingaga z’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’uturere, imirenge n’utugari, ari na ho impano z’amatungo zitangwa zituruka.

Manishimwe Fraterne, Chairman w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, avuga ko bifuza ko itungo ry’ingurube rigera ku rubyiruko rwose rutuye Akarere ka Burera hagamijwe kubaka uruganda rutunganya inyama zituruka kuri iryo tungo.

Ati “Ingurube zirororoka cyane muri aka gace, ni na yo mpamvu twahisemo iryo tungo. Ntabwo bizatwara igihe kirekire kuko twifuza ko buri muturage wese muri ako gace yagira itungo, kuko dufite intumbero zo kubaka uruganda rutunganya inyama z’ingurube muri aka gace. Kuremera urubyiruko ni ukurutegura, haba mu mutwe haba mu mikorere, ni ukuruzamurira ubukungu”.

Burera nk’akarere kegereye umupaka wa Cyanika, hamwe mu nzira zinyuzwamo ibiyobyabwenge na magendu, igikorwa cyo koroza urubyiruko rutishoboye rwo muri ako gace ngo ni kimwe mu biri kwifashishwa mu kurinda urubyiruko kujya muri izo ngeso mbi, nk’uko bivugwa na Uwanyirigira Marie Chantal,Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

Ati “Icyo bidufasha nk’ubuyobozi, burya iyo urubyiruko rufite icyo rukora, niba afite iyo ngurube ari kuyitaho twumva aba afite ikintu kimuhugenza, gituma atajya kwishora muri bya bibazo biri mu Karere ka Burera. Dufite urubyiruko rutari ruke rwishora muri za magendu, rwishora mu biyobyabwenge, akenshi wagera no mu bigo byakira inzererezi ugasanga byiganjemo urubyiruko”.

Iyo gahunda yo koroza urubyiruko ingurube yakozwe ijyanye n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage ahubatswe inzu z’abaturage batishoboye, hubakwa umubare minini w’ubwiherero, uturima tw’igikoni, gutunganya imihanda, gutangira mituweri abatishoboye n’ibindi.

Ngo ni gahunda izakomeza, kugeza ubwo igera ku mubare munini w’urubyiruko ndetse n’abandi baturage muri rusange, mu rwego rwo kubafasha kwishakamo ibisubizo mu kurandura ubukene.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’isiganwa ry’amagare ryitabiriwe n’urubyiruko rwo muri ako karere, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka