Aborozi bororera muri Gishwati barasabwa kwitabira gukingiza indwara y’ubutaka

Bitewe n’ubukana bw’indwara y’ubutaka ku nka, mu karere ka Nyabihu bihaye gahunda yo gukingira iyi ndwara buri mwaka naho muri Gishwati by’umwihariko bikaba bikorwa 2 mu mwaka nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene abivuga.

Udukoko dutera indwara y’ubutaka tuba mu butaka, bityo imvura yagwa cyangwa izuba ryava tukazamuka mu butaka tukaba twakwanduza amatungo.

Iyi ndwara ni mbi cyane kuko iyo itungo riyanduye rishobora guhita ripfa mu gihe gito ritabanje kugaragaza ibimenyetso. Ibyo bikaba byatera igihombo gikabije ku borozi nk’uko Shingiro yabigarutseho.

Ni muri urwo rwego igikorwa cyo gukingira cyatangiye muri Gishwati kuri uyu wa 11 Gahyantare 2013, kikazamara iminsi icumi. Ku ikubitiro, inka 270 zahise zikingirwa aho aborozi basabwa kugumya kwitabira iki gikorwa mu minsi isigaye kugira ngo inka zose zizabe zikingiwe.

Veterineri w'akarere ka Nyabihu, Shingiro Eugene, arasaba aborozi bo muri Gishwati kwitabira gukingiza indwara y'ubutaka kuko byagaragaye ko muri Gishwati hakunze kuboneka indwara.
Veterineri w’akarere ka Nyabihu, Shingiro Eugene, arasaba aborozi bo muri Gishwati kwitabira gukingiza indwara y’ubutaka kuko byagaragaye ko muri Gishwati hakunze kuboneka indwara.

Uretse muri Gishwati iki gikorwa kiba inshuro ebyiri mu mwaka, bitewe n’uko hakunze kugaragara indwara; mu bindi bice by’akarere ka Nyabihu muri rusange igikorwa cyo gukingira kiba inshuro imwe mu mwaka. Iki gikorwa giteganijwe mu kwezi kwa Mata uyu mwaka mu bindi bice by’akarere.

Aborozi bakaba basabwa kwitabira igikorwa cyo gukingiza inka zabo, bataboneka bagaha ibyangombwa bisabwa abashumba babo, bityo bakazizana zigakingirwa mu rwego rwo gukumira bene izi ndwara zibasira amatungo.

Uretse gukingira, aborozi bakaba basabwa kutazerereza inka zabo ndetse no kuzijyana ku masoko zidafite ibyangombwa mu rwego rwo gukumira indwara nyuma y’aho bigaragariye ko mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo hakunze kuvugwa indwara z’amatungo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka