Aborozi barishimira amavuriro y’amatungo yabegerejwe
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(IFAD), byubatse amavuriro 15 y’amatungo hirya no hino mu Gihugu, akaba yitezweho kujya afata ibizamini no gupima amatungo yarwaye, akavurwa hamaze kumenyekana ikibazo yagize.
Aya mavuriro yatanzweho amafaranga y’u Rwanda 510, 396, 226 mu kuyubaka no kuyaha ibikoresho, ari mu bikorwa remezo byubatswe n’umushinga witwa PRISM wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifatanyije na IFAD, ukaba ugamije guteza imbere amatungo magufi n’umusaruro uyakomokaho kuva mu mwaka wa 2021 kugera muri 2026.
Inzobere mu buvuzi bw’amatungo (Veterineri), Odile Umuhire, ukorera ivuriro ry’amatungo ryubatswe mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, avuga ko aborozi bajyaga bavuza indwara batazi, bikabateza igihombo kuko ngo hari ubwo bibeshya.
Umuhire yagize ati "Ubundi twavuraga tugendeye ku bimenyetso, haba hari icyo ukeka ko ari bwo burwayi, ariko hakaba n’icyo wakwemeza kivuye muri laboratwari(zo zitari zisanzweho), iyo twakekaga gusa hari igihe byabaga ngombwa gutera imiti myinshi."
Umuhire avuga ko hari igihe muganga w’amatungo n’umworozi bibeshya ku ndwara nk’ikibagarira, hakaba ubwo basanze ari uburwayi bwitwa ’gasheshe’ nyuma yo guha itungo umuti ugurwa amafaranga agera mu bihumbi 30Frw.
Umuhire avuga ko ubwitabire bw’aborozi baza kuvuza amatungo baturutse hirya no hino mu Karere ka Musanze bukiri buke cyane, bitewe n’uko ivuriro rikiri rishya rikaba ryaratangiye gukoreshwa mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2024.
Arakangurira aborozi kubanza gufatisha ibizamini mbere yo guha itungo umuti, kandi bakaba batagomba kwemerera ba veterineri kuvura itungo ritabanje gupimwa ngo hamenyekane uburwayi rifite.
Umuturage w’i Nkotsi witwa Ziragaba Jean Claude worora ingurube, avuga ko nyuma yo kwegerezwa imiti n’abaganga b’amatungo hafi, byabarinze kwahira imiti y’ibyatsi iteza itungo ubundi burwayi, aho ngo iba irimo n’udusimba tw’imisundwe.
Iragaba avuga ko imbogamizi basigaranye ari iyo guhenda kw’imiti, cyane cyane uw’ikibagarira.
Umushinga wa PRISM ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), urimo gutanga amatungo magufi ku miryango 26,355 ikennye yo mu turere 12, hanyuma na yo ikazagenda yoroza abandi.
Uretse amavuriro yatanzwe kugira ngo ayo matungo avurwe, hubatswe n’amasoko 15 azajya ashorwamo hamwe n’amabagiro 10 y’ingurube.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|