Aborozi barataka igihombo kinini mu gihe Inyange ikomeje gushaka isoko ryagutse

Aborozi bo mu turere dutatu tuzwiho kugira umukamo utubutse ari two Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi baravuga ko batewe igihombo kinini n’icyemezo cy’uruganda Inyange Industries cyo kudafata amata yabo iminsi ibiri mu cyumweru.

Milk Zone ni hamwe muho amata y'inyange acururizwa hirya no hino mu gihugu
Milk Zone ni hamwe muho amata y’inyange acururizwa hirya no hino mu gihugu

Uruganda Inyange Industries ruherutse gutangaza iki cyemezo ruvuga ko ari ukugira ngo babashe kubona umwanya wo gusukura imashini zabo, ari nako bashakira isoko ryagutse umusaruro w’amata.

Mu ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi hamwe n’ ukuriye urugaga rw’aborozi mu Karere ka Gicumbi, ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi, uruganda Inyange Industries ntiruzajya rwakira amata ku wa gatandatu no ku cyumweru.

Ibaruwa nk’iyi kandi yandikiwe abo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, bituma aborozi bavuga ko bagira igihombo kinini bitewe n’uko bamwe muri bo batabona icyo bakoresha amata maze bakayabogora.

N’ubwo Inyange ivuga ko iki kibazo kitazarenza ukwezi kitarabona umuti, aborozi barataka igihombo gikabije ku buryo batazi ko uko kwezi kuzashira badahungabanye.

Imibare irerekana ko litiro ibihumbi 130 z’umukamo ziboneka buri munsi, zigizwe n’ibihumbi 65 byo muri Nyagatare, ibihumbi 40 byo muri Gicumbi n’ibihumbi 25 byo muri Gatsibo.

Ibi bivuze ko litiro ibihumbi 260 zitabona isoko muri iyo minsi ibiri twavuze haruguru, aborozi bakavuga ko batayabonera isoko ryihuse muri iyo minsi.

Abahinzi bavuga ko bahombye amafaranga arenga miliyoni 57 mu cyumweru gishize (ni ukuvuga tariki 29 na 30 Ukuboza 2018), habariwe ku giciro cy’amafaranga 220 kuri litiro, bagurirwaho n’uruganda Inyange.

Benon Gakwandi umworozi wo mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare, agemura litiro 50 k’umunsi, akayagurisha amafaranga 220 kuri litiro. Avuga ko mu cyumweru gishize gusa yahombye ibihumbi 22 kandi ngo ni amafaranga menshi kuri we.

Yagize ati “Ni icyemezo cyangizeho ingaruka nyinshi kandi mu buryo butandukanye”.

Damas Gasana, undi mworozi wo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko asanzwe agemura litiro 200 buri munsi, ariko ngo kubera ko yabuze isoko ry’ayo mata, byabaye ngombwa ko yose ayabogora.

Ati “Narayabogoye kuko nta soko hano twabona ry’amata angana gutya. Ntabwo nayarekera inyana kuko yazica, ndetse hamwe n’umuryango wanjye ntabwo twayanywa ngo tuyamare”.

Dr. Cassien Karangwa, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi, avuga mu Rwanda haboneka umukamo ungana na litiro miliyoni ebyiri ku munsi, bivuze ko haboneka litiro miliyoni 60 ku kwezi kw’iminsi 30.

Uretse Inyange yakira miliyoni 2,8 kukwezi, andi mata ngo agurishwa ku bandi batunganya umusaruro w’amata mu gihugu ndetse no mu bacuruzi basanzwe bacuruza amata.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko gisangiye impungenge n’aborozi.

Dr Uwituze Solange, umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe umusaruro uturuka ku bworozi, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga, avuga ko n’ubwo bimeze gutya yizera ko igisubizo kitari kure.

Yagize ati “Izi mpungenge z’aborozi turazumva. Turizera ko igisubizo kizaboneka vuba binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda”.

Hagomba kuboneka andi masoko y’amata

Nk’uburyo bwo gukemura iki kibazo no gushakira aborozi isoko ryihuse, Minisiteri y’Ubucuruzi ivuga ko irimo guhamagarira abafatanyabikorwa bose, harimo na Inyange Industries gushaka igisubizo cyihuse cyatuma aborozi batagwa mu gihombo.

Dr. Karangwa avuga ko kimwe mu bisubizo ari ugushishikariza abacuruzi b’amata b’imbere mu gihugu kugura amata yose y’aborozi, naho ikindi gisubizo kikaba gushyiraho amaguriro y’amata (milk zones) mu turere twahuye n’ikibazo, kugira ngo aborozi bajye babona aho bagurishiriza amata.

Ati “Twakoze inama n’abahagarariye aborozi ejo (ku wa mbere), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Ku kibazo cya Nyagatare, twemeranyije na Inyange ko izakomeza kwakira amata y’aborozi, mu gihe tugitekereza gushyiraho amaguriro y’amata muri ako karere, aho aborozi bazajya bagemura amata”.

Mu tundi turere twagizweho ingaruka, Dr. Karangwa avuga ko amaguriro y’amata azashyirwaho mu gihe n’abandi bacuruzi b’amata bazaba bagura umukamo w’aborozi.

Dr. Karangwa kandi avuga ko iyi atari yo nshuro ya mbere iki kibazo kibaho.

Ati “Twigeze kugira ikibazo gisa nk’iki mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba. Twasabye abacuruzi batunganya bakanacuruza amata muri ako gace kugura umukamo w’aborozi, bakawutunganya. Byarakozwe kandi tuza kubabonera n’isoko muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese ko abakora mu nganda zikoresha chemicals baba bagomba guhabwa amata ngo bagabanye ubukana bwizo chemicals reagents ariko bikaba bitubahirizwa?kuki mushakira isoko kure kweli!mining industries,wasac...

fabien muhirwa yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka