Aborozi bahawe ibikoresho byo kwita ku nka borojwe

Abahawe inka muri gahunda ya Girinka bagejejweho ibikoresho bizabafasha kwita kuri izo nka kugira ngo bazirinde indwara zibahe umusaruro.

Nk’uko aba baturage babitangaje tariki ya 05/10/2015 bavuga ko nyuma yo guhabwa ibikoresho bagiye kwita ku nka zabo bazivura uburondwe ndetse bakazihanagura neza bityo nazo zikarushaho kubaha umusaruro no kugira ubuzima bwiza nk’uko Assumani Karegeya wo mu murenge wa Nyankenke abitangaza.

Ibikoresho bahawe bizabafasha mu bworozi bwabo
Ibikoresho bahawe bizabafasha mu bworozi bwabo

Kubaha imyunyu ngugu nabyo bizatuma inka bahawe zizabasha gukura neza kuko iyifasha mu mibereho yazo.

Yagize ati “Rwose ndumva ibi bikoresho bizamfaha cyane mu buzima bwanjye hamwe n’amatungo yanjye kuko nzajya nzitaho nzihanagure inka yanjye ibe isa neza”.

Ntezirizaza Dative nawe avuga ko igikoresho cy’ipombo yahawe kizamufasha kwita ku nka ye ndetse bigatuma izamuha umukamo kuko izaba ifite imibereho myiza.

Aha avuga ko inka ye itazamunanira kuyorora kuko byagaragaye ko hari benshi bazihabwa ariko kuyitaho ntibabishobore.

Ntezirizaza ati“ Njyewe nzayitaho kuko nzi ko iyo umuntu abonye inka ahita asezerera ubukene mu nzira zose”

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi uhinzwe ubworozi Gashirabake Isdore atangaza ko n’ubwo muri gahunda ya Girinka bagomba guha abaturage inka zo korora babafasha no kubona ibikoresho byo kwita kuri izo nka.

Aha avuga ko bahaye abaturage bo mu murenge wa Miyove na Nyankenke ipombo ndete n’imyunyu ngugu izafasha inka kubaho neza nta ndwara, nta mwanda.

Amapombo ari mu bikarito
Amapombo ari mu bikarito

Ibi bikoresho ariko Gashirabake asaba abaturage kubibungabunga ndetse bakirinda kubigurisha kuko biba bije kubafasha hamwe n’abaturanyi babo.

Yagize ati “ Tugirana amasezerano y’uko ibikoresho bahawe bagomba kubibyaza umusaruro birinda kubigurisha no kubyangiza”.

Gahunda ihari mu karere ka Gicumbi ni uko abahawe inka muri gahunda ya Girinka bose bazanahabwa ibikoresho byo kwifashisha mu kuzitaho aho byatangiriye mu murenge wa Nyankenke na Miyove.

Ernetine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka