Aborozi b’inkoko barasaba uruganda ‘Tunga Feeds’ kongera ingano y’ibiryo rukora

Aborozi b’inkoko basanzwe bagaburira amatungo yabo ibiryo by’uruganda ‘Tunga Feeds’, baratangaza ko hari ubwo babura ibiryo by’amatungo kuri urwo ruganda, bikabagiraho ingaruka mu bworozi bwabo.

Hari ubwo mu bubiko usanga harimo ibiryo bikeya
Hari ubwo mu bubiko usanga harimo ibiryo bikeya

Aborozi bavuga ko hari uruganda mu Mujyi wa Nyamata rwitwa ‘Tunga Feeds’, rukaba rukora ibiryo by’amatungo atandukanye nk’inka, inkoko, ndetse n’ingurube.

Abororera muri ako gace bavuga ko inkoko zabo zamenyereye ibiryo by’urwo ruganda, ku buryo ibivuye ku zindi nganda iyo zibiriye umusaruro wazo ugabanuka, nko ku nkoko z’amagi, ndetse n’iz’inyama ntizikure neza.

Uwitwa Ugirase Theodosie, ni umworozi w’inkoko wororera mu mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicurkiro. Avuga ko kubona ibyo kurya by’inkoko bya ‘Tunga Feeds’ bigorana, akaba asaba urwo ruganda ko rwajya rukora byinshi rugahunika byityo umworozi ubikeneye akabibona.

Yagize ati “Dore n’ubu nk’ejo nagiye kubigura nshaka toni ebyiri ariko mbona imwe, kandi ubwo nari nakodesheje imodoka ngo inzanire toni ebyiri. Icyo gihe uba uhombye iyo ufashe imodoka, ntubone ingano y’ibyo wifuzaga ko igutwaza, kandi ikibazo cy’ibura ry’ibiryo bya Tunga kiri hose, ubwo nabibuze Kigali njya i Nyamata na bwo mbona bikeya ugereranyije n’ibyo nifuzaga”.

Ati “Bagira ibyo kurya byiza 100%, inkoko zirabirya zigatera amagi manini kandi afite umuhondo imbere, natwe tuyacuruza bikatwungura gutanga amagi meza, ariko iyo byabuze bigasaba ko ugura iby’izindi nganda inkoko zirivumbura ntizitange umusaruro uko bikwiye, kandi n’iziteye, ugasanga ni ya magi ukoramo umureti ukaza ari umweru.

Gusa umworozi ni we umenya uko akora gahunda ye, ubu nkanjye njya kubishaka nsigaranye bikeya byo kuzigaburira nkabizana ngahunika”.

Ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’inkoko bya ‘Tunga Feeds’, Ugirase agihuriyeho na Kayihura Vedaste wororeye inkoko mu Murenge wa Musheri, uvuga ko akoresha ibiryo bya ‘Tunga Feeds’ agurira mu Karere ka Kayonza, ariko akaba avuga ko bitaboneka neza, akenshi bigasaba gutegereza iminsi runaka batarabibona.

Habimana Aimable, uhagarariye uruganda rwa ‘Tunga Feeds’ mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuba ibiryo bijya bibura cyangwa se bigatinda kuboneka ugereranyije n’igihe aborozi babishakira, biterwa n’ibikoresho uruganda rukoresha rutumiza hanze biba bitaraboneka kandi rutakora ibiryo bituzuye.

Uko kuba uruganda rudashobora gukora ibiryo by’inkoko n’iyo haba haburamo ikintu kimwe gusa, ngo ni yo mpamvu ibiryo byarwo bihorana ubwiza bwo ku rwego rwo hejuru.

Basaba Tunga Feeds ko yakongera ingano y'ibiryo by'amatungo ikora
Basaba Tunga Feeds ko yakongera ingano y’ibiryo by’amatungo ikora

Muri iki gihe ngo nta kibazo gikomeye cya bimwe mu byo uruganda rwifashisha mu gukora ibiryo by’inkoko nk’ibigori, kuko uyu mwaka ngo byareze cyane mu Rwanda, ariko mu minsi yashize ngo hari ubwo byabuze cyane, kuko ibyinshi byaturukaga muri Uganda nyuma birahagarara, ariko ubu ngo birahari bihagije ku buryo no ku nganda zikora za Kawunga nta kibazo cy’ibigori zifite. Gusa ngo hari ibyo uruganda rugitumiza hanze, bigatinda mu nzira.

Mu rwego rwo kurinda aborozi b’inkoko guhura n’ikibazo cyo gutegereza ibyo kurya by’inkoko, babagira inama yo kuza kugura bagifite nibura ibyo bakoresha iminsi ibiri cyangwa itatu mu gihe bategereje kubona ibindi.

Ku bijyanye n’ibiciro, ngo bijyenda bigabanuka bitewe n’uko barangura ibyo bakoresha.

Urugero ngo niba amafaranga bagura ikilo cy’ibigori agabanutse, ubwo n’igiciro cy’umufuka w’ibiryo kizagabanuka. Ubundi ngo mbere y’icyorezo cya Coronavirus, umufuka w’ibiro 25 by’ibiryo by’inkoko waguraga ibihumbi 20 ariko ubu ngo uragura ibihumbi 19.

Mutalikanwa Jean Paul, Umuyobozi w’uruganda rwa ‘Tunga Feeds’, avuga ko guhera ku itariki 20 z’uku kwezi kwa kanama bagiye kujya bakora ku buryo bongera ibiryo bahunika, ku buryo nubwo ibyo batumiza mu mahanga byajya bitinda byajya bisanga ibindi bitarashira.

Yagize ati “Ni byo hari ubwo amakamyo atuzanira ibyo dutumiza mu mahanga atinda, akaba yamara n’ibyumweru bibiri cyangwa se birenga, ubwo hagahita habaho ibura ry’ibiryo by’inkoko hirya no hino.

Icyo bidusaba ni ukongera ububiko bunini, niba ubu dukora sitoke imara ukwezi, noneho tuzajya dukora imara amezi abiri. Ikindi ku bijyanye n’ibiciro by’ibiryo, bigenda bigabanuka uko ibiciro by’ibyo dukoresha bigabanuka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka