Aborozi b’ingurube muri Rusizi bahumurijwe: Drones zigiye gutangira kubagezaho intanga
Guverinoma y’u Rwanda yijeje aborozi b’ingurube bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bari bameze nk’abibagiranye mu kugezwaho intanga z’ingurube hifashishijwe utudege tutagira abapilote tuzwi nka Drones, ko mu gihe kitarenze amezi atanu iki kibazo kizaba cyakemutse.
Ni mu gihe hashize imyaka hafi itatu, aborozi bo mu Rwanda batangiye kugezwaho inkingo z’amatungo n’intanga hakoreshejwe drones kuko iyi gahunda yatangiye muri 2023, ariko aborozi batuye muri iki gice cy’Uburengerazuba bw’u Rwanda, akenshi kigerwamo ubanje kwambuka ishyamba rigari rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bo bari barategereje, amaso agahera mu kirere.
Muri Werurwe 2026, bari bongeye gutakambira abasenateri ubwo bari babasuye, babasaba ko babakorera ubuvugizi, na bo bakabona intanga z’ingurube.
Byatumye iki kibazo gishyirwa mu myanzuro y’ibibazo Guverinoma y’u Rwanda igomba gusobanura mu bibazo Abasenateri basanze bikibangamira iterambere ry’ubworozi.
Ubu noneho bashobora kwiruhutsa kuko ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena gahunda Guverinoma ifite yo gukemura ibibazo bikidindiza iterambere ry’ubworozi, mu izina rya Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, ku wa 1 Mata 2026, Dr Telesphore Ndabamenye yavuze ko guhera mu kwezi gutaha, ku bufatanye na Zipline isanzwe itanga izi serivisi za Drones, izatangira kubaka ikibuga cyazo i Karongi.
Yagize ati “Hari uturere tutajyana n’ikoranabuhanga rya drones bitewe n’imisozi, ariko Leta yegereye umufatanyabikorwa witwa Zipline, akaba agiye kubaka ikibuga gitwara drones mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba yarafashijwe kubona ubutaka mu Karere ka Karongi.”
Yakomeje agira ati “Imirimo yo kubaka ikibuga izatangira muri Mata uyu mwaka, muri Kamena uyu mwaka wa 2026 zizatangira guhagurikira kuri icyo kibuga i Karongi zitwara intanga mu Karere ka Rusizi no mu mirenge imwe n’imwe ya Nyamasheke itashoboraga kuzibona.”
Minisitiri Ndabamenye yibukije ko gahunda yo gutera intanga amatungo ikeneye inzobere nyinshi, ariko ko mu buryo bwo gukemura iki kibazo, guhera muri 2025 batangije gahunda bise “Veterinary Sanitary Mandate” ijyanye no kwigisha aborozi ndetse no kubafasha gukora ibirebana no kwita ku matungo.
Avuga ko ari gahunda y’abikorera, bazahabwa amahugurwa yo kongera ubumenyi bw’inzobere ibihumbi 2700 mu myaka itatu iri imbere, ariko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha (2026-2027) hakazahugurwa abagera ku 1500 biyongera ku bari bahari bagera ku 1200.
Avuga ko iyi gahunda yatangiye kwiyubaka kuko hari abikorera bagera ku 1815 bari mu makoperative agera kuri 91 hirya no hino mu gihugu.
Ati “Tugomba kubaka iyi gahunda ya ‘Veterinary Sanitary Mandate nk’uburyo bw’umuyoboro wo kwegereza aborozi intanga no gukurikirana amatungo muri rusange.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|