Abaturiye Pariki ya Gishwati baragaragaza igabanuka ry’ubuki

Abaturage basanzwe bakora imirimo y’ubuvumvu mu nkengero za Pariki ya Gishwati batangaza ko umusaruro w’ubuki ugenda ugabanuka umunsi ku wundi bitewe n’itemwa ry’amashyamba atarakura hamwe no gukoresha imiti yica udusimba mu myaka.

Hakenewe uburyo bwo gutera ibiti bitanga indabo mu kuzamura ubworozi bw'inzuki
Hakenewe uburyo bwo gutera ibiti bitanga indabo mu kuzamura ubworozi bw’inzuki

Abagore bibumbiye muri Koperative zikora akazi k’ubuvumvu mu nkengero za Pariki ya Gishwati, bagaragaza ko umusaruro w’ubuki ugenda ugabanuka kandi imibare igenda imanuka cyane, bagasaba Leta kugira icyo ikora mu kongera amashyamba, kureka amashyamba akabanza akera hamwe no kureba ikoreshwa ry’imiti yica udusimba mu myaka kuko yica n’inzuki zirimo guhova.

Mukasine Emilienne, umwe mu bavumvu bakorera mu Karere ka Rutsiro yabwiye Kigali Today ko bamaze guhura n’ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro w’ubuki.

Agira ati “ubundi dusarura kabiri mu mwaka ariko kubera icyatsi cyabuze dusarura rimwe mu mwaka. icyatsi ni aho inzuki zihova. Kubera inturusu bazitema zikiri nto, imyaka bakayitera imiti yica udusimba, ubu bituma ntarenza ibiro 700 ku mwaka.”

Nyirahabyarimana Félicité utuye mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro avuga ko Koperative yabo ifite imizinga 168 ariko umusaruro wagabanutse.

Ati “Uyu munsi byaragabanutse, muri 2010 kugera 2015 twabonaga toni 5 none ubu tugeza muri toni imwe n’igice (1,5T) kandi biterwa n’isarurwa ry’amashyamba, aho kwagika hagabanutse hamwe n’imiti yica udukoko iterwa mu bihingwa, byaraduhombeje amafaranga twinjiza aragabanuka.”

Umuyobozi w’uru ruganda rwa Gishwati Natural Honey ruherereye mu Karere ka Rutsiro, Nyirakamineza Marie Chantal avuga ko umusaruro wagabanutse bigaragara ugereranyije n’uwo bari basanzwe babona mu myaka icumi.

Ati “Umusaruro waragabanutse bifatika kuko urebye mu myaka 10 umusaruro wari uhari utandukanye n’umusaruro uboneka ubu, ndetse ahabonekaga toni 4, ubu haraboneka eshatu cyangwa bikajya munsi.”

Nyirakamineza avuga ko kimwe mu byatumye umusaruro ugabanuka harimo imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Mbere twashoboraga gusarura kabiri cyangwa gatatu bitewe n’uko izuba riboneka, ariko ubu imvura isigaye iba nyinshi kandi iyo ihari ntabwo inzuki zishobora gusohoka, hakiyongeraho ko inzuki zishaka ibyo kurya mu birometero bitatu. Kubera gutema amashyamba hari igihe ziharenga zikagera ahari imyaka y’abaturage kandi batera imiti yica inzuki, bigatuma umusaruro ugabanuka.”

Dominique Vunabandi, umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ubuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko Akarere kegereye Pariki ya Gishwati gafite amahirwe yo gutanga umusaruro w’ubuki n’ubworozi bw’inzuki kandi ubuvumvu bugatera imbere.

Akomeza avuga ko iyi Komisiyo yatangiye kongerera ubumenyi abakora akazi k’ubuvumvu mu gufasha abaturage kongera ubumenyi no kubafasha kongera umusaruro binyuze mu bagore bakora ubuvumvu.

Ati “Turimo gufasha abagore 33 bakora ubuvumvu mu nkengero za pariki ya Gishwati. Icyo twifuza ni uko bakongera ubumenyi mu gukoresha imizinga igezweho ibafasha kongera umusaruro kandi duteganya no kuzabashyiriraho ahantu bashobora gukorera ubuvumvu bw’umwuga abantu bakaza kuhigira gukora ubuvumvu bw’umwuga.”

Ikibazo cy’umusaruro w’ubuki kiboneka mu ruganda rw’ubuki rwa ‘Gishwati Natural Honey’ kuko rutangira muri Mutarama 2018, rwateganyaga kujya rutunganya ubuki bungana na toni 160 ku mwaka, nyamara ntirwigeze rurenza Toni 13 ku mwaka.

Uretse mu Karere ka Rutsiro, imibare iheruka y’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) igaragaza ko u Rwanda rufite intego yo kugera kuri Toni 8,000 mu 2024, mu gihe mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwatangaje ko rusarura toni 5,800 by’ubuki ku mwaka mu gihe umusaruro ukenewe mu Rwanda nibura ugera kuri toni 17,000.

Imibare y’ihuriro ry’abavumvu y’umwaka wa 2021 igaragaza ko hari imizinga ya kijyambere 90,000 n’iya gakondo 200,000 mu gihugu, mu gihe mu makoperative 13 akorana n’uruganda rw’i Rutsiro rufite iya kijyambere itagera kuri 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka