Abatishoboye mu turere 15 bagiye gufashwa kuzahura ubukungu binyuze mu bworozi

Abaturage bo mu turere 15 mu tugize igihugu, bagiye gufashwa kwihaza mu biribwa no kuzahura ubukungu, binyuze mu mushinga wo kuboroza amatungo magufi.

Bagiye korozwa amatungo magufi abafashe kwiteza imbere,cyane ko atavunanye mu kuyorora
Bagiye korozwa amatungo magufi abafashe kwiteza imbere,cyane ko atavunanye mu kuyorora

Uwo mushinga watangirijwe mu Karere ka Musanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku wa mbere tariki 21 Nzeri 2021, ukazibanda ku koroza abaturage batishoboye amatungo magufi agizwe n’Ingurube, Ihene, Intama n’Inkoko, unibande ku gushyigikira abasanzwe muri ubwo bworozi, mu kubongerera ubumenyi bubafasha kurushaho kubukora kinyamwuga.

Ndagijimana Gakuba André, Umukozi wa RAB, yasobanuye ko iyi gahunda igamije kurwanya ubukene mu baturage, ndetse no gukumira ibihombo aborozi bahuraga nabyo.

Yagize ati “Hari nk’abaturage bo mu byiciro byo hasi wasangaga badafite ubushobozi bwo kwita ku matungo maremare, kubera ko ibiyagendaho kugira ngo yororoke bidahuye n’ubushobozi bafite, bikababera inzitizi mu kuyorora. Nyamara iyo ugiye kureba ubworozi bw’amatungo magufi bwo birashoboka ko umuntu yabwitabira agatangirira ku bushobozi bucye cyane, bukagenda bwaguka kugeza ubwo agera ku rwego rwo hejuru, kandi bitamusabye imbaraga nyinshi. Ni yo mpamvu twifuza kunganira abo bantu batishoboye kwitabira bene ubwo bworozi, buzabafasha kurushaho kwihaza mu bukungu ndetse n’ibiribwa”.

Umushinga washowemo miliyari zisaga 40 z’Amafaranga y’u Rwanda, uzateza imbere abaturage bo mu byiciro byose by’Ubudehe, babarirwa mu miryango isaga ibihumbi 40, irimo igizwe n’abo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 bazorozwa amatungo magufi, ndetse n’ababarizwa mu cyiciro cya 3 n’icya 4 basanzwe bakora ubworozi bw’amatungo magufi, bazafashwa kongererwa ubumenyi mu buryo bwo kuyitaho, kuyashakira amasoko no kuyongerera agaciro.

Abaturage na bo, bahamya ko bari bakeneye gushyigikirwa mu mishinga iciriritse y’ubworozi, kugira ngo bibafashe kugera ku rwego rwiza rw’ubukungu.

Nyirabizeyimana Marie Louise wo mu Murenge wa Gacaca, yagize ati “Twagorwaga no kubona ifumbire y’uturima tw’igikoni, ugasanga imboga zaragwingiye, tukabura ibyo tugaburira abana. Ariko nibatworoza ayo matungo, tuzayafata neza kugira ngo tubone ifumbire. Niyororoka akagwira, nabwo bizatuma twihaza mu biribwa kandi dusagurire amasoko nk’igihe hari nk’itungo umuntu agurishijeho, udufaranga dukuyemo tutwifashishe mu yindi mishinga ituma imibereho yacu iba myiza”.

Ndagijimana Gakuba André, asobanura ko iyi gahunda, igamije kurwanya ubukene mu baturage
Ndagijimana Gakuba André, asobanura ko iyi gahunda, igamije kurwanya ubukene mu baturage

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, akangurira abaturage b’ako karere nka kamwe mu twatoranyijwe uyu mushinga uzakoreramo, kubakira ku mahirwe babonye bakiteza imbere.

Yagize ati “Ibyiciro cyane cyane by’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga, nababwira ko tubafata nk’inkingi ya mwamba izubakirwaho kugira ngo ugere ku ntego zawo. Urugero nk’abantu bagomba korozwa ayo matungo, bagomba kumenya ko ari ukuyafata neza akororoka, kugira ngo babone n’uko bazitura abandi batishoboye, bidufashe kugabanya umubare w’abatishoboye. Ikindi ni uko abasanzwe mu bworozi, na bo kuko bazaba basobanukiwe korora kijyambere, bizabafasha kwagura ibikorwa, kandi babisobanukiwe neza, bitange n’akazi kuri benshi”.

Ati: “Ni yo mpamvu dusaba abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo, uyu mushinga tukawubungabunga, kugira ngo uzaduteze imbere nk’uko Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kibitwifuriza”.

Mu gihe cy’imyaka itanu uyu mushinga ugiye kumara, uzarangira hatanzwe amatungo magufi asaga ibihumbi 375. Hiyongeraho kwegereza aborozi ibikorwa remezo birimo amasoko y’amatungo magufi, azubakwa muri utwo turere uko ari 15, kubaka amabagiro n’amavuriro y’amatungo magufi; ndetse hakazajya hakorwa n’ubukangurambaga bugamije gufasha aborozi kurwanya indwara zibasira amatungo magufi.

Uzakorera mu Ntara eshatu, harimo Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Uburengerazuba n’Intara y’Amajyepfo, aho muri buri Ntara hateganyijwe Uturere dutanu uwo mushinga uzakoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka