Abahoze mu bukene bukabije boroje abakiburimo

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kilimbi bahoze mu bukene bukabije, bahaye ingurube bagenzi babo bakiri abakene.

Abaturage bemeza ko ubworozi bw'ingurube bwabavanye mu bukene bukabije.
Abaturage bemeza ko ubworozi bw’ingurube bwabavanye mu bukene bukabije.

Aba baturage bahaye bagenzi babo ingurube 11 zituruka ku zo bari barahawe n’umushinga wa VSO ukorera mu Karere ka Nyamasheke, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene bukabije bari barimo.

Ibi bifasha abaturage kubona amatungo ku buryo bworoshye bakabona amafaranga ayaturukaho, bakikenura.

Abaturage bari basanganywe aya matungo bemeza ko bavuye ahantu habi mu bukene bukabije bakaba bafite urwego bagezeho.

Mukamurigo Julie yagize ati “Mbasha kwigurira ubwisungane mu kwivuza kandi mbere ni Leta yanyishyuriraga. Ubu mbasha kwigurira umunyu mbikesha ingurube nahawe ikororoka ,nkabasha kubona umunyu n’utundi tw’ibanze, ni byiza ko noroza n’abandi.”

Aborojwe biteze kuva mu bukene babikesha aya amatungo asanzwe azwiho kororoka no kugira umusaruro.

Dushimumuremyi Thomas yagize ati “Ni umugisha ukomeye kuko twari mu bukene bukabije. Ubu tugiye gufata neza aya matungo azaduhe agafumbire ndetse yororoke tubone amafaranga, tujye tubona agasabune, mituweli n’ibindi.”

Abahawe ingurube nto basabwe kuzorora neza kugira ngo zizabahe umusaruro.
Abahawe ingurube nto basabwe kuzorora neza kugira ngo zizabahe umusaruro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Nkinzingabo Patrice, yasabye abahawe aya matungo kuzayafata neza, akabateza imbere bakarwanya ubukene.

Yagize ati “Uworoye ingurube neza ntabura amafaranga y’ishuri, ntabura umwambaro n’ibindi. Muzayafate neza, ibyinshi mwajyaga mutaka muzabikura kuri iri tungo.”

Uhagariye VSO mu Karere ka Nyamasheke, Safari Camille, yavuze ko iyi ari gahunda yatangijwe kandi izakomeza mu gufasha abaturage kwivana mu bukene. Yongeyeho ko bazakora ibishoboka byose gahunda nziza zivana abaturage mu bukene zigakomeza gushyigikirwa.

Yagize ati “Abaturage benshi batunzwe no korora n’ubuhinzi. Twasanze umuturage woroye itungo rigufi nk’iri akarifata neza atongera kuba umutwaro kuri Leta, gahunda nk’izi zizakomeza, dufasha abaturage kuva mu bukene.”

Uyu mushinga wa VSO umaze gufasha abaturage basaga 900 kubona amatungo nk’aya mu karere kose ka Nyamasheke. Abaturage bayahawe bakazaziturira abandi nk’uko muri Kilimbi byakozwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza cyane! VSO Rwanda rocks!

PC yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka