Abahinzi n’aborozi bashinganishije ibyabo bamaze gushumbushwa asaga Miliyari 7Frw

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko Abahinzi n’aborozi bashinganishije ibyabo bashumbushijwe asaga Miliyari 7Frw(7,193) kuva gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo yatangira mu 2019, bityo bikaba byarakumiriye igihombo bahuraga na cyo mbere.

Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva Justin mu kiganiro n'Abasenateri ndetse n'Abadepite
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin mu kiganiro n’Abasenateri ndetse n’Abadepite

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hashingiwe ku kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Agaruka kuri bimwe mu byagezweho muri iyi gahunda, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mbahaye ingero, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, hishingiwe hegitari 37,033 zihinzweho ibihingwa bitandukanye birimo umuceri, ibigori, ibirayi, ibishyimbo, soya, imyumbati, imiteja n’urusenda. Muri uwo mwaka w’ingengo y’imari, hishingiwe kandi inka 53,125 ndetse n’amatungo magufi hafi ibihumbi 387,673 harimo ingurube 15,661 n’inkoko 372,012”.

Akomeza avuga ko kuva iyi gahunda yatangira, ibigo by’ubwishingizi bitandukanye bimaze gushumbusha abahinzi n’aborozi asaga Miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda, ati “Ni ukuvuga ko aya mafaranga abahinzi borozi bashumbushijwe yakabaye ari igihombo iyo ibihingwa ndetse n’amatungo yabo adashyirwa mu bwishingizi”.

Minisitiri w’Intebe yasabye kandi ibigo by’ubwishingizi kujya byihutisha serivisi yo gushumbusha abagize ibyago barashinganishije ibyabo.

Ati “Mu rwego rwo kurinda ubukererwe mu bikorwa, turashishikariza ibigo by’ubwishingizi ko byajya byihutisha iyi serivisi yo gushumbusha, mu gihe byagaragaye ko ibihingwa cyangwa amatungo yahuye n’ibiza bigomba gushumbushwa”

Binyuze kandi mu kigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, ubu hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuburira abahinzi hakiri kare, bahabwa amakuru yose akenewe ku buryo babafasha kwitegura guhangana n’ibiza bishobora kwibasira ubuhinzi bwabo.

Muri gahunda ijyanye n’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, Leta imaze gushora asaga Miliyari 5 (5,125) y’Amafaranga y’u Rwanda mu buryo bwo kunganira abahinzi n’aborozi, abaturage bakaba babishima cyane kuko batagihomba nka kera.

Kugeza ubu, iyi gahunda imaze kwitabirwa n’abahinzi n’aborozi 364,354 bagizwe n’abahinzi 307,593 n’aborozi 56,761.

Hagamijwe kongera ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi, Guverinoma ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zigamije gukuraho imbogamizi zituma amabanki n’ibigo by’imari bidatanga inguzanyo ku bahinzi n’aborozi, ugereranyije n’abo mu zindi nzego z’ubukungu.

Imibare igaragaza ko ikigero cy’ishoramari ry’amabanki n’ibigo by’imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi kikiri hasi ku gipimo cya 6%, ugereranyije n’amafaranga ashorwa mu zindi nzego z’ubukungu.

Kuri iki kibazi Minisitiri w’Intebe ati “Intego dufite muri NST2 ni uko iki kigero kizazamuka kikagera nibura ku 10% mu mwaka wa 2029”.

Ibi kugira ngo bigerweho, ni uko abahinzi n’aborozi bakwitabira ku bwishi gushinganisha ibihingwa n’amatungo byabo, bityo banki zirusheho kubagirira icyizere zibahe inguzanyo bifuza.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka