Abagenzuzi bigenga ni bo bazatanga umuti w’ikibazo cy’ubuziranenge butanoze bw’ibiryo by’amatungo

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, yasubije ibibazo bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi byari byagejejwe kuri Minisitiri w’Intebe. Muri ibyo bibazo harimo n’ikijyanye n’ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo, aho yagaragaje ko imwe mu ngamba zafashwe zo kwita ku buziranenge bw’ibiryo by’amatungo, ari ugukorana n’abagenzuzi bigenga.

Yagize ati “Hari ikibazo mu buziranenge bw’ibiryo by’amatungo, aho bimwe biba bidapimye, inzego zishinzwe gupima ubuziranenge ntizibikora ku buryo buhoraho, haracyagaragara abaturage bakora ibiryo by’amatungo mu buryo butemewe. Izi nshingano rero zigomba kugenzurwa, Leta irimo gukorana n’inganda zemewe zikora ibiryo by’amatungo, kugira ngo zongere ubwiza n’ubuziranenge bw’ibiryo zikora, no kubigeza ku borozi ku buryo bwihuse. …Uko byakorwaga, akenshi wasangaga ubugenzuzi ari bucye, ariko Leta iteganya kongera abagenzuzi bigenga bafasha muri urwo rwego”.

Kuri icyo kibazo cy’ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo, Senateri Nyinawamwiza Leatitia yavuze ko hari inganda zibivangira mu Rwanda, ariko ibyo zikoresha byaraturutse mu bihugu bitandukanye, akabaza niba ibyiza atari uko buri kintu cyose gikoreshwa mu biryo by’amatungo cyajya gipimwa ukwacyo, hanyuma na nyuma imvange y’ibyo byose bikoreshwa ikazapimwa ubuziranenge. Ikindi yasabye ko n’abacuruza ibyo biryo by’amatungo bajya bagenzurwa cyane, kubera ko hari abagurisha ibyo barangura mu nganda, byashira bakagurisha ibiryo by’amatungo bikorera bo ubwabo kandi mu buryo butemewe.

Yagize ati “Muri bwa buziranenge twasanze n’ubundi ahenshi ntibupimwa, n’aho bupimwa ni gacyeya, ni inshuro nkeya, mwatweretse ingamba ni byo, ariko inganda zo muri kuzongera zikora ibiryo, bya biryo biza ari ibikorwamo ibiryo kimwe ku kindi, byagera hano bagakora imvange. Ese bwa buziranenge bazapima ibyo bikorwamo ibiryo biva hanze (raw materials)? Cyangwa bazajya bapima ya mvange yamaze gukorerwa hano? Ngira ngo byombi birakenewe, kuko twaje gusanga na hacyeya bipimwa, bapima ya mvange yamaze kuvangwa…”.

Asubiza icyo kibazo, Minisitiri Dr Ndabamenye yagize ati, “ Nyakubahwa Senateri, ngira ngo icyo gushaka hano, ni ukubaka uru ruhererekane rw’uko ibiryo by’amatungo bikorwa, kuko mu by’ukuri wabonaga ko nyine harimo akajagari, ariko muri iyo nzira yose (value chain) harimo urwego rw’abikorera, twifuza ko Leta yabafasha mu kugira amabwiriza, n’ibigenderwaho … mu buryo bwo guhuza ibigenderwaho (standards) zo mu gihugu n’izo hanze aho bituruka, buri rwego rufite icyo rukora hagamijwe kugera ku muti urambye…”.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye

Senateri Nkubana Alphonse we yagaragaje impungenge z’ibyo biryo bitujuje ubuziranenge bishobora gutera ku bantu, niba amatungo abirya akagira ingaruka, ngo ni ibyumvikana ko n’abantu barya inyama zayo cyangwa se bakanywa amata y’amatungo yariye ibitujuje ubuziranenge na bo baba bashobora kugira ikibazo.

Yagize ati, “ Niba ibyo biryo bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka mbi ku matungo, ku bantu ho ntibigira ingaruka mbi? Abantu bariye inyama, abantu banyoye amata y’ayo matungo? Impamvu mbivuga ni uko, niba igisubizo ari yego, abantu bacuruza ibiryo by’amatungo, bafatwa nk’abantu bacuruza uburozi mu by’ukuri, kuko niba ibyo biryo bishobora kuza bikica amatungo, n’abariye ayo matungo ngira ngo byaba bibafiteho ingaruka. Harimo ubwihutirwe mu kurwanya abo bantu bacuruza ibyo biryo bitujuje ubuziranenge…”.

Asubiza icyo kibazo, Minisitiri Dr Ndabamenye yagize ati “Kugaburira amatungo ibintu bipfuye…ngira ngo itegeko ry’ubuhinzi riri mu nzira, icyo gika (chapitre) kirimo. Nta nubwo ari ukuvuga ngo yafashe ibiryo bipfuye abigaburira amatungo arapfa, ahubwo hari no kuba wafata itungo rirwaye, ukaba watuma rijyanwa mu nzira yo kuba ryatunganywamo ibiryo. Ngira ngo rero ibyo byose bifite amategeko abihana…”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka