Abacururiza amata muri Kongo barasabwa kugenzura ubuziranenge bwayo

Abakora akazi k’ubucuruzi bw’amata muri Kongo (RDC ) bayakuye mu Rwanda barasabwa kwita ku buziranenge bwayo kugira ngo atazagira uwo ahumanya.

Babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Kankindi Leoncie, nyuma yo kugira impungenge z’uko yahumanya abaturanyi babo b’Abanyekongo bayagemurira.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Kankindi Leoncie, asaba abatwara amata muri Kongo kuyacururizayo kujya bita ku buziranenge bwayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Kankindi Leoncie, asaba abatwara amata muri Kongo kuyacururizayo kujya bita ku buziranenge bwayo.

Kankindi yagize ati “Bashobora kujyana amata akaba yagira ingaruka ku bantu bikitwa ko babigambiriye kandi atari cyo tuba tugambiriye”.

Akomeza gukangurira abaturage kujyana amata yabo muri Kongo abanje kunyuzwa mu makusanyirizo kugira ngo anyombwe yizewe.

Nyiransabyemariya Adela, ucuruza amata ayajyana muri Kongo avuga ko imbogamizi bagira ari uko batuye kure y’amakusanyirizo bakab bayagezayo yataye ubuziranenge akavuga ko ari yo mpamvu bo bahitamo guhita bayajyana muri Kongo badaciye ku makusanyirizo.

Yagize ati “Icyo dutinya ni uko tuyageza ku ikusanyirizo bayakubitamo igipimo bagasanga yapfuye kubera urugendo rurerure bakagusaba kuyasubiza imuhira”.

Abacuruza amata bo bavuze ko bahura n'imbogamizi z'amakusanyirizo make maze akarere kabizeza kuyongera.
Abacuruza amata bo bavuze ko bahura n’imbogamizi z’amakusanyirizo make maze akarere kabizeza kuyongera.

Aba bacuruzi b’amata bose basaba ubuyobozi bw’akarere kubegereza amakusanyirizo mu mirenge yabo kugira ngo na bo bagire amata yujuje ubuziranenge kuko iyo bakoze ingendo ndende bayafite byangiza ubuziranenge bwayo.

Ubuyobozi bw’akarere bwabijeje ko bugiye kubashakira irindi kusanyirizo cyane cyane abatuye mu bice by’Ikibaya cya Bugarama.

Kugeza ubu, Akarere ka Rusizi gafite amakusanyirizo y’amata abiri mu gihe imirenge 18 yose y’aka karere habonekamo amata agemurwa muri Kongo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka