Abakorera umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo giherereye hagati y’Akarere ka Bugesera na Komini ya Busoni yo mu Ntara ya Kirundo mu Gihugu cy’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’imitego bagenzi babo bo ku ruhande rw’U Burundi bakoresha ngo kuko byatumye umusaruro w’amafi ugabanuka.
Abaturage bo mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo, bavuga ko ubworozi bw’amagweja bwatumye bivana mu bukene, bityo bagashishikariza na bagenzi babo kubuyoboka.
Abafite ubumuga bo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza bibumbiye mu itsinda ryiswe “Duteraninkunga” borojwe amatungo magufi n’umuryango VSO ubashimira ko bazigamira ejo hazaza habo bakirinda kurira kumara.
Minisitiri w’ubuhinzi Mukeshimana Gérardine, arasaba abahinzi n’abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru gufatanya muri gahunda zo guteza imbere ubuhinzi muri iyi ntara.
Abarobyi mu Kiyaga cya Kivu bavuga ko bafite impungenge ku musaruro w’amafi yo mu bwoko bw’isambaza ushobora kuba muke kubera ifi bita “Rwanda Rushya” ngo irya isambaza na zo zirobwa muri iki kiyaga.
Abaturage batuye Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango baremewe muri gahunda ya Girinka baravuga ko icyumweru cya girinka kibasigiye ubumenyi bwinshi mu guteza imbere ubworozi bwabo.
Abaturage bo mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Bizenga ryorora amafi, baratangaza ko ubu bworozi bwabo bumaze gusubira inyuma bitewe n’ikibazo cy’amikoro make, bagasaba kwegerwa bagafashwa kuzamuka.
Ikusanyirizo ry’amata ry’aborozi bo mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative CEPTL (Cooperative des Eleveurs pour la Production et la Transformation du Lait) ryatangiye kwagurwa kugira ngo rigirwe ikaragiro ry’amata n’ibiyakomokaho.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rulindo batangaza ko n’ubwo gahunda ya “Gira inka” yarabagejeje ku bukungu n’imibereho myiza, baracyafite baracyabangamiwe no kubona iby’ibanze by’inka n’umwatsi bwazo n’ubuvuzi bituma hari abahitamo kwiyororera amatungo magufi.
Umusore witwa Baziruwunguka Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 32 utuye mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira ho mu karere ka Rutsiro ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, atangaza ko yaguze moto ndetse abona n’uruhushya rwo kuyitwara kubera korora intama.
Abagize koperative “Cyabayaga Fishing” ikorera ubworozi bw’amafi mu kiyaga gihangano cya Cyabayaga, barasaba ubufasha bwo gukura amarebe muri iki kiyaga kuko ababuza umusaruro.
Matabishi Innocent, umukozi w’umuryango w’iterambere SNV ushinzwe kuvura amatungo agakurikirana n’amakusanyirizo y’amata mu karere k’ubworozi ka Gishwati kagizwe n’uturere twa Rubavu, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Burera na Musanze, avuga ko aborozi n’abaguzi b’amata badafite intego aribo badindiza iterambere (...)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba abavuzi b’amatungo kuba hafi y’abaturage bahabwa inka muri gahuda ya Girinka kuko baba badafite ubumenyi buhagije mu bworozi, bityo inka bahawe bikabagora kuzitaho.
Bitewe n’uko aborozi b’amatungo magufi bakomeje kugaragaza akamaro ubworozi nk’ubwo bubafitiye mu gutuma imibereho yabo iba myiza ndetse no mu iterambere, kuri ubu mu karere ka Nyabihu bagiye kurushaho kubushyiramo imbaraga muri uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015, hakazibandwa cyane ku nzuki n’inkoko.
Mu gihe bamwe mu baturage b’umurenge wa Katabagemu bavuga ko kugira ubutaka buto bituma batabasha kubukoreraho ubworozi bw’inka, ubuyobozi bwo busanga iyi myumvire ishaje kuko ngo korora bitagombera urwuri, ahubwo n’ubwatsi bwahinzwe ku mirwanyasuri bushobora gutunga inka bakabona amata n’ifumbire.
Kuva mu mwaka wa 2006, gahunda ya Gira inka itangiye mu gihugu hose, inka zatanzwe mu karere ka Kamonyi zirasaga ibihumbi bitandatu. Abazihawe bahamya ko zabahinduriye imibereho kuko amata zikamwa yongereye intungamubiri mu byo barya, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi uriyongera kubera ifumbire.
Mu Murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke hagaragaye indwara y’icyerezo irimo kwibasira ingurube. Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi yemeza ko kuva tariki 01/08/2014 hamaze gupfa ingurube 44 kandi hagendewe ku bimenyetso bikaracyekwa ko iyi ndwara yaba ari “Muryamo”.
Nyuma y’ukwezi kurenga bamaze bahuguwe ndetse bagatangira gushyira mu bikorwa inshingano zo gutanga inama ku buzima bw’amatungo, abajyanama b’ubuzima bw’amatungo bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko ibikoresho n’amagare bahawe tariki 23/07/2014 bizabafasha kwita ku matungo uko bikwiye.
Mu rwego rwo kurwanya indwara z’amatungo zaba izandura n’izitandura, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yahuguye abajyanama ku buzima bw’amatungo bazafasha abaganga b’amatungo guhashya izo ndwara.
Abavumvu bo mu gace kegereye ibirunga batangaza ko bafite ikibazo cy’ubukonje bw’agace batuyemo butuma inzuki zabo zikonja bigatuma zidatanga umusaruro w’ubuki uhagije bakaba bifuza ko bahabwa imizinga ijyanye n’ako gace gakonja.
Abanyamahanga baturutse mu bihugu bya Afurika ndetse n’Uburayi basuye abikorera mu by’ubuhinzi ndetse n’ubworozi bo mu karere ka Gicumbi babigize umwuga ndetse banabigiraho uburyo bwo kwagura ubworozi mu bihugu byabo.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda arasaba abashoramari gushora imari yabo mu bworozi bw’amafi muri icyo gihugu kuko ngo amafi afite isoko ririni kandi ryatanga inyungu mu wabikora ku buryo bw’umwuga akabyitaho uko bikwiye.
Kugeza ubu inka zitaramenyekana umubare neza zatanzwe muri gahunda ya Girinka munyarwanda, zaragurishijwe mu Murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo nkuko bitanazwa n’Ubuyobozi bw’uyu Murenge.
Iyo ugeze mu mirenge ya Macuba na Karambi yo mu karere ka Nyamasheke, utangazwa no kubona ibimasa biziritse mu mirima ibindi biri mu biraro, ugashaka inka y’inyana ukayibona bigoranye.
Aborozi bagera kuri 40 baturutse mu mirenge ya Rwimiyaga na Matimba yo mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Kane tariki 8/5/2014, basuye umworozi ntangarugero wo mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana biyemeza ko bagiye kwihatira kororera mu biraro kuko ari byo bitanga umusaruro.
Aborozi bigabiza ishyamba ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami rya Karama mu karere ka Bugesera, basabwe kuvana ibikumba yabo muri iryo shyamba bitarenze ukwezi kwa kabiri.
Aborozi bo mu karere ka Kirehe bitwaye neza bahembwe n’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe guteza imbere abaturage mu bikorwa bijyanye n’ubworozi bw’amatungo, kurwanya imirire mibi no kurengera ibidukikije (HPI) ufatannije n’umushinga uteza ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kirehe (KWAMP) ku bufatanye n’akarere ka Kirehe.
Nyuma y’uko indwara yitwa “igifuruto” igaragaye mu mirenge 6 y’Akarere ka Gakenke kuva hagati mu kwezi k’Ukuboza, ikica inka 22, imirenge yose yashyizwe mu kato mu rwego rwo gukumira ko yakwirakwira hose.
Imibare ituruka mu mirenge itandatu y’Akarere ka Gakenke iragaragaza ko inka zirenga 250 zafashwe n’indwara yitwa “igifuruto” muri zo 22 zamaze gupfa.
Imiryango 51 itishoboye yo mirenge itandatu yo mu karere ka Burera yagabiwe inka muri gahunda ya “Gira Inka” munyarwanda isabwa kuzifata neza, bakaziragira neza, kugira ngo zizabavane mu mukene kandi nabo bazaziturire bagenzi babo.