Ku birebana n’imashini ihinga ya power tiller, amakoperative y’ubuhinzi akorera mu mirenge irimo amaterasi ndinganire yitabiriye gukoresha iyo mashini cyane ahahingwa ibishyimbo, ibigori ndetse n’ingano.
Indi mirenge igizwe n’imisozi miremire kandi y’amakoro ari nayo mpamvu bitakunze ko yahakoreshwa bitewe n’imiterere yayo; nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu, Nyirimanzi Jean Pierre.
Uretse imashini ihinga, hari n’imashini esheshatu zihura zigatunganya ingano zikoreshwa n’amakoperative ahinga ingano ku buryo zifasha mu gutunganya umusaruro ukaba mwiza, ingano ntizangirike mu mitunganirize yazo.
Ku birebana no gutunganya umusaruro w’ibigori, hari imashini 166 zigenda zitizwa abahinzi b’ibigori hirya no hino ku buryo zibafasha mu guhungura ibigori ku buryo bwiza.
Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu avuga ko bitewe n’agaciro k’izi mashini, abahinzi b’ibigori nabo bateganya kwigurira izabo mu bihe biri imbere batagombye gutizwa.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|