Bugesera: Barasaba ko nabo bagezwaho ifumbire nshya ya D.I Grow

Abahinzi b’imyumbati bo mu karere ka Bugesera barasaba kugezwaho ifumbire nshya y’amazi yitwa D.I Grow kuko ari ifumbire y’umwimerere kurusha andi mafumbire asanzwe akoreshwa.

Ukoresheje ifumgire ya D.I Grow umusaruro yabonaga ushobora kwikuba kabiri kandi irahendutse.

Mu gihe gufumbira hegitari imwe ukoresheje ifumbire isanzwe bitwara amafaranga ibihumbi 380, ukoresheje ifumbire ya D.I Grow ashobora gukoresha amafaranga atarenze ibihumbi 150; nk’uko byemezwa n’ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera Nkikabahizi Jean de Dieu.

D.I Grow ni ifumbire y'amazi.
D.I Grow ni ifumbire y’amazi.

Abakoresha iyi fumbire y’amazi babanza kwinikamo ingeri z’imyumbati hafi iminota 15, nyuma bakayikuramo bakajya gutera. Nyuma y’iminsi 21, umuhinzi yongera gutera ifumbire ye ku myumbati igihe imaze kuzamuka, ubundi akajya ayitera buri nyuma y’iminsi 30.

Nkikabahizi yemeza ko icyiza cy’iyi fumbire aruko iterwa hejuru y’amababi bitandukanye n’indi ishyirwa mu butaka. Iyi fumbire kandi ntikoreshwa ku myumbati gusa kuko no ku bindi bihingwa irakoreshwa ndetse ngo n’amatungo ashobora guhabwa iyi fumbire akamererwa neza.

Iyi fumbire y’amazi ni umwimerere ikaba yinjizwa mu Rwanda n’ikigo cyitwa Din Farm International hagamijwe kongera umusaruro w’ibihingwa bitandukanye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntago ari BUGESERA gusa ikeneye DIgrow ,n,igihugu cyose,kuki RAB idakwirakwiza iyo fumbire cg bakanatanga amahugurwa kwikoreshwa ryayo

Ndahiro J MV yanditse ku itariki ya: 10-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka