Kirehe: Abaturage ngo ntibagaragaza ubushake mu kwishyura miliyoni 94 z’ifumbire bahawe

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe ngo bakomeje kugaragaza ubushake buke bwo kwishyura miliyoni 94 z’ifumbire bahawe na Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) bitwaje ko ari impano ya Leta.

Mu kiganiro intumwa za MINAGRI zagiranye n’abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kirehe ku ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda n’indi miti ikoreshwa mu buhinzi, ku wa 14 Gicurasi 2015, mu rwego rwo kugaragaza akamaro k’ikoreshwa ry’ifumbire mu iterambere ry’ubuhinzi, Egide Gatari, umukozi wa MINAGRI ushinzwe ikoreshwa ry’amafumbire yavuze ko muri Miliyoni 94 abaturage bagombaga kwishyura hamaze kuboneka miliyoni eshatu gusa.

Gatari arasaba abahinzi kubahiriza amasezerano bakishyura ifumbire.
Gatari arasaba abahinzi kubahiriza amasezerano bakishyura ifumbire.

Ati “MINAGRI yagiranye amasezerano n’akarere ko bagomba kwishyura ifumbire bejeje, ariko biratangaje kuba muri miliyoni 94 z’ifumbire bafashe mu gihembwe cy’ihinga 2015 A bamaze gutanga miliyoni 3 gusa”.

Umwe mu bahinzi waganiye na Kigali Today utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bari baramenyerejwe gufata ifumbire bumva ko ari Leta iyibahaye, ngo niyo mpamvu kwishyura batigeze babiha agaciro cyane, bityo umuhinzi yakweza akagurisha akumva ko ifumbire ari impano ya Leta.

Munyabugingo Céléstin, uhagarariye abacuruza ifumbire mu Karere ka Kirehe, avuga ko habaye ho kudohoka n’abayobozi ntibabibakangurira.

Muzungu (wambaye ikote ry'umukara) yavuze ko n'abayobozi babigizemo umwete muke ntibegera abaturage ngo babakangurire kwishyura.
Muzungu (wambaye ikote ry’umukara) yavuze ko n’abayobozi babigizemo umwete muke ntibegera abaturage ngo babakangurire kwishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yanenze uburyo abayobozi babyitwaramo kuko ngo baramutse begeranyije abaturage bakabakoresha inama babakangurira kwishyura babikora batazuyaje.

Ati “Ntitwavaho ngo tugaye abaturage gusa kuko namwe bayobozi b’Imirenge ntimwigeze mufata akanya ngo mubakangurire kwishura mu gihe bari bejeje, none bigeze aho imyaka bayigurisha”.

Hafashwe umwanzuro ko tariki ya 30 Kamena 2015 amafaranga yose agomba kuba yishyuwe.
Hafashwe umwanzuro ko tariki ya 30 Kamena 2015 amafaranga yose agomba kuba yishyuwe.

Yasabye abayobozi kubigiramo uruhare bagakangurira abaturage kwishyura ifumbire bahawe, kuko ngo kuba abaturage bahinga bakeza ndetse bagashakirwa amasoko y’ibihingwa bidakwiye ko bambura.

Mu gihembwe cy’ihinga 2015A abaturage ba Kirehe barasabwa kwishyura amafaranga y’ifumbire bahawe bahinga ibigori asaga miliyoni 90. Bahawe tariki 30 Kamena 2015 bakaba barangije kwishyura.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka