Atunzwe n’ubuhinzi bw’ibinyomoro n’ubwo yarangije kaminuza

Habumugisha Augustin avuga ko mu myaka icyenda amaze akora ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamuhaye ubuzima bwiza amashuri yize ya kaminuza atari kuzamuha.

Habumugisha utuye mu Murenge wa Bushoki Akagari ka Kayenzi mu Karere ka Rulindo, yarangije amasomo ya kaminuza mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi umwaka ushize. Amasomo ye yayafatanyaga n’ubu buhinzi akiri ku ntebe y’ishuri.

Guhinga ibinyomoro byamufashije kwiga Kaminuza binamurinda Ubushomeri.
Guhinga ibinyomoro byamufashije kwiga Kaminuza binamurinda Ubushomeri.

Avuga ko mu mirima ye hahinzemo ibiti by’ibinyomoro 800, buri giti kikera byibura ibiro 22kg ku mwaka akaranguza ikilo cy’ibinyomoro kuri 800Frw.

Avuga ko buri mwaka igiti kimwe cy’ikinyomoro byibura kimuha ibihumbi 17Frw; bivuze ko ku biti byose uko 800 bimwinjiriza agera kuri miliyoni 14Frw.

Avuga ari byo byamufashije mu myigire ye, kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi byinshi bikenerwa ku ishuri.

Yagize ati “Ibinyomoro bishobora kuguha umusaruro ukubye inshuro eshatu uwo ibishyimbo byaguha kuko hagati y’ikinyomoro n’ikindi haba harimo metero ebyiri kuri m 1,5 kuko mbisasira. Nta kindi gihingwa cyaguha umusaruro nkuwabyo ku butaka buto.”

Ibyo binyomoro byerera amezi 12 iyo yakoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda; naho yaba yakoresheje ifumbire nshyashya yitwa DI Grow (Diamond Interest Grow) bikerera amezi atandatu agasarura kabiri mu mwaka.

By’umwihariko mu murima w’ibinyomoro ateramo ibitunguru by’ibibabi kuko impumuro yabyo ituma ibikoko bihunga, ibinyomoro bikera neza.
Akoresha abakozi batatu ariko nawe nk’uwize iby’ubuhinzi akabigeramo kenshi agakurikirana imikurire yabyo n’iyo hari ikirwaye aracyivurira.

Arashishikariza abantu guhinga ibinyomoro, kuko ku isoko usanga bikenewe n’abantu benshi bikabura kuko bihingwa n’abantu bacye, kandi iyo bihinzwe neza bya kijyambere birimo amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Nkimara kubona ubushakashatsi bwibinyomoro byabaye mgombea nkora uyumushinga.kuberako ahantu ndi biragoye kubibona.mugume muduha amateka giki gihingwa.murakoze.0762234167

Ngaruye habimana yanditse ku itariki ya: 23-03-2024  →  Musubize

hello mwaturusha number cg uko twabona uyu Augustin Habumugisha

Mugisha yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Telephone yanjye ni 0788846632

TUYAMBAZE APHRODIS yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Nanjye maze gukurikirana uyu muhinzi w’ibinyomoro nahise ngira ikifuzo cyo gukora ubu buhinzi,ariko nasanze byaba byiza manje kumusura kuko hari amakuru anyuranye numva mukeneyeho kugirango mbone uko ntangira umushinga,mudufashe muduhe numero ze za Tél.Murakoze.

TUYAMBAZE APHRODIS yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Murakoze Ku bujyanama ariko biragora kumuntu utarize agrononie gusa hamwe ninama muri gutanga ibinyomoro byitaweho byatunga umuntu ndetse akagera kure kuko gutungwa numushahara ni ikibazo muri iki gihe! Murakoze
0788813700

Eustache yanditse ku itariki ya: 7-03-2020  →  Musubize

Ibinyomoro Ni umushinga mwiza kabisa.

Nakoze research nza kubona uburyo bihingwa mbona nuyu muvandimwe habugisha uburyo bimuha umusaruro mwiza,nuko ndabigerageza ahantu hatari hoto muri rwamagana,

Naje no gukora research mbona iduka ricuruza DIgrow muri kigali.

Nabiteye mukwa 11/2019
Arik ubu mukwa 2/2020 byatangiye kuryabya kd ndabona bizagenda neza nimbyitaho (0788662953)

TUMUSiiME james yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

nange ndabihinga ariko iyofumbire ntayo tubona mu karere ka rutsiro umurenge wa rusebeya ni imiti ntayo kubera nta bumenyi ni rwara y’amababi apfunyarara/urwumo. muduhaye no.ya tel.byadufasha ni anastase mugasata.

DUSINGIZEMUNGU anastase yanditse ku itariki ya: 3-10-2019  →  Musubize

Umutware wange yatangiye kubihinga,ariko yabuze ifumbire DIGrow. Byarapfuye .ubu agiye gutters ibindi yiyinarije akoreshe into Diagrow. Byadufasha mudusuyë atuye mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Mukarange akagari ka Cyamuganga umudugudu wa Burambira. Name yiyemeje guhinga ibiti 800 hagati yongeramo za Beterave na za puwavuro. Mutube Hafi .Murakoze

Uwimanimpaye Solange yanditse ku itariki ya: 3-08-2019  →  Musubize

Umutware wange yatangiye kubihinga,ariko yabuze ifumbire DIGrow. Byarapfuye .ubu agiye gutters ibindi yiyinarije akoreshe into Diagrow. Byadufasha mudusuyë atuye mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Mukarange akagari ka Cyamuganga umudugudu wa Burambira. Name yiyemeje guhinga ibiti 800 hagati yongeramo za Beterave na za puwavuro. Mutube Hafi .Murakoze

Uwimanimpaye Solange yanditse ku itariki ya: 3-08-2019  →  Musubize

Najye mfite icyifuzo cyo guhinga ibinyomoro arko mfite ikibazo imbuto zabyo nziza wazibona gute? ESE bikorwa gute bitabagoye mwampa na address email na phone number mwaba mukoze, ibihe byiza!

Twizeyimana eric yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

nibyiza bitanga umusaruro ariko nimudufashe tubone nimero ye aduhe andi makuru mashya kuko nange numvaga shaka kubikora kuko nenda kurangiza mubuhinzi ibusogo murakoze igihe ngitegereje igisubizo byanyu byiza

musabirema cyprien nyamagabe yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Asante sana kutusaidia kutafta kazi pekee.

Theoneste yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka