Yiteje imbere kubera gutubura imigozi y’ibijumba

Yankurije Drocella wo mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, amaze imyaka 10 atubura imigozi y’ibijumba nyuma yo kubihugurirwa, none yiteje imbere bikaba binamutungiye umuryango.

Gutubura imigozi y'ibijumba byamuteje imbere
Gutubura imigozi y’ibijumba byamuteje imbere

Uwo mubyeyi w’imyaka 60, avuga ko igitekerezo cyo gukora ako kazi ko gutubura imigozi y’ibijumba yagikuye mu Muryango w’Abagore b’Abakristu (YWCA) abarizwamo, aho wazanye imigozi yo gutera uyiha abanyamuryango babyifuzaga, we ahita akomerezaho kuyihinga abigira umwuga.

Yankurije atuburira imigozi ku buso bwa hegitari eshatu, igice kinini kikaba kiri mu gishanga kuko ari ho imigozi ikura neza ikaba miremire kandi bikanamworohera kuyivomera mu gihe havuye izuba ryinshi, akibanda ku mbuto zera ibijumba bifite imbere hafite ibara rya ‘orange’, bikorwamo ibisuguti, imigati, amandazi n’ibindi.

Atubura imbuto z’indobanure ahabwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), ari zo Kabode, Vita, Terimbere na Kakamega zera ibijumba bya orange, ariko akanahinga n’izindi zera ibijumba bifite imbere h’umuhondo, nka Ndamirabana n’izindi, cyane ko anahinga ibijumba byo kurya kuri hegitari imwe, agahaza urugo rwe akanabigurisha.

Imigozi Yankurije atubura ikura vuba kuko yerera amezi atatu, bigatuma ayica kabiri mu gihembwe cy’ihinga, kandi isoko riba rihari ku buryo yumva ari akazi yishimiye.

Yankurije Drocella yishimira ibyo yagezeho kubera guhinga ibijumba
Yankurije Drocella yishimira ibyo yagezeho kubera guhinga ibijumba

Agira ati “Imigozi nyisarura kabiri mu gihembwe, abaturage bakaza bakagura iyo bajya gutera, ibigo by’amashuri birangurira, akarere cyangwa imirenge igura iyo iha abaturage. Hari kandi imiryango nka CARITAS Rwanda, ADRA Rwanda ndetse n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku bijumba (CIP) kigurira abatishoboye”.

Yongeraho ko iyo aciye imigozi rimwe aho ayituburira hose igahita ibona isoko, ashobora kwinjiza ibihumbi 400 by’Amafaranga y’u Rwanda, akikenura, akabona n’uko agura ifumbire n’ibindi bikenerwa mu buhinzi bwe, cyane ko yaniguriye moteri yo kuvomerera iyo bikenewe.

Umusaruro w’imigozi itubuye ungana na toni ziri hagati ya 23 na 24 kuri hegitari, imigozi ngo icibwa inshuro ebyiri gusa akayirandura kuko itongera gutanga imbuto nziza, agatera bundi bushya imbuto ituruka muri RAB.

Amahugurwa n’ingendo shuri yahawe ni byo byatumye yiyemeza gukomeza gukora ako akazi, kuko yahungukiye byinshi.

Afite urutoki ruteye amabengeza
Afite urutoki ruteye amabengeza

Ati “RAB yaduhaye amahugurwa y’uko iyo migozi ihingwa, batujyana mu rugendo shuri kwa Nyirangarama tubona uko ibijumba byongererwa agaciro bivanwamo amandazi n’ibisuguti, mpita mbikunda. Ubu banyubakiye ikigega kibika ibijumba amezi atandatu mu gihe bitarenzaga iminsi itatu bitarangirika”.

Akazi ke kamutungiye umuryango

Uwo mubyeyi utunze umuryango w’abantu umunani, yabanje kuvugurura inzu babamo, akuraho inzugi z’ibiti za kera ashyiramo izigezweho ndetse n’iza metalike hanze, atera amarangi, agura intebe nshya zo mu ruganiriro n’ibindi.

Yabashije kwishyurira abana be amashuri ku buryo babiri bakuru barangije kaminuza, abandi babiri bakaba bakiri muri kaminuza kandi ababonera ibikenerwa byose abikesha ubuhinzi akora.

Uretse ubuhinzi bw’ibijumba, ahinga n’indi myaka kuko afite ubutaka bugari, akaba afite urutoki rw’intangarugero, aho iyo kimwe cyeze yivugira ko giterurwa n’abagabo batatu, ibi byose akabikesha ubushobozi yakuye mu butubuzi bw’imigozi y’ibijumba.

Yankurije aravuga ibyo yagezeho mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange bari bakiri mu gihe cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore uba ku ya 8 Werurwe, agahamya ko abikesha kuba umugore yarahawe ijambo.

Ati “Ndashimira Perezida wacu wahaye umugore ijambo, agaseruka agatanga ibitekerezo kandi bikumvikana. Mbere twarasuzugurwaga, umugore akaba uwo guteka no kubyara gusa, ariko ubu byarahindutse ari yo mpamvu nkora imishinga ibyara inyungu ngatunga urugo rwanjye.

Yavuguruye inzu ye kubera guhinga ibijumba
Yavuguruye inzu ye kubera guhinga ibijumba

Ejobundi ku munsi w’umugore namuritse ibikorwa byanjye mu ruhame ntanga ubuhamya bw’ibyo nagezeho abantu barabishima nubwo hari abakerensa ubuhinzi, cyane cyane ubw’ibijumba. Nabwira abagore ko ubuhinzi ari bwiza, ko igikuru ari ukwiyemeza kubukorera ku ntego, cyane ko igihugu cyacu kidushyigikiye”.

Icyakora nubwo akora akunguka, Yankurije na we mu minsi ishize ibiza byamugezeho, aho amazi yarengeye imwe mu mirima ye yo mu gishanga yari irimo imigozi, ku buryo ntacyo yaramiye, ibyo bikaba byaramukomye mu nkokora, gusa ngo ntacika intege.

Ikindi ngo ni uko nubwo yahuye n’icyo kibazo, n’ubu uwakenera kugura imigozi yo guhinga yayimubonera, ikiro kikaba kigura amafaranga 150.

Ibikorwa bye si we bifitiye akamaro gusa, kuko aha akazi abaturanyi be, ndetse n’ukeneye imigozi myiza yo gutera akamuha icyororo nta kiguzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka