Yabaye miliyoneri kubera guhinga ibijumba bya ’Orange’

Ibijumba bifite ibara ry’icunga (orange) birimo guhindura imibereho n’ubuzima bw’abahinzi babyo, barimo Jeanne Mukasine utuye mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke.

Abatubuzi b'ibijumba bya orange bemeza ko bibinjiriza agatubutse
Abatubuzi b’ibijumba bya orange bemeza ko bibinjiriza agatubutse

Afite imirima yabyo ahantu hatandukanye ariko ayishyize hamwe ngo bwaba ubutaka buri ku buso bwa hegitare ebyiri, akaba yezamo toni zirenga 20 buri mezi ane, akabigurisha amafaranga atari munsi ya miliyoni esheshatu.

Ikilo kimwe cy’ibijumba bya orange ndetse n’imigozi yabyo (kuko na yo igurishwa nk’imbuto cyangwa ibiribwa by’amatungo), akigurisha amafaranga 300Frw.

Iyo akubye ayo mafaranga 300 na toni 20 (20,000kg) z’ibijumba yeza buri mezi ane ndetse n’imigozi yabyo, ni bwo abona ya mafaranga arenga miliyoni 6 ahwanye na miliyoni imwe n’ibihumbi 500Frw buri kwezi.

Nta fumbire nyinshi ibijumba bimutwara kandi n’iyo afumbiye akoresha imborera, ntabwo ahangayika ngo imvura yabuze kuko ari igihingwa cyihanganira amapfa, yewe nta n’ubwo agorwa no guhora abagara usibye kujyamo rimwe na rimwe akarandura ibyatsi.

Ibijumba bisa na orange byabaye imari ishyushye
Ibijumba bisa na orange byabaye imari ishyushye

Ni igihingwa umuntu yahinga kuri bwa butaka Leta ihora ivuga ko bupfa ubusa mu cyaro, akisubirira mu mirimo isanzwe yindi akazasubirayo rimwe na rimwe mbere yo gusarura.

Mukasine avuga ko abana be barindwi barimo urangije kwiga muri Kaminuza, bane biga amashuri yisumbuye, umwe wiga amashuri abanza hamwe n’uwiga amashuri y’incuke, bose bishyurirwa n’ubuhinzi bw’ibijumba.

Ibi bijumba bya orange byakunzwe cyane bitewe n’uko inganda nka Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard na CARL Group, zibigura zikabikoramo imigati, amandazi n’ibisuguti.

Mukasine ati "Ntabwo tubura isoko ahubwo benshi baza kubishaka bikatubana bike."

Nta bwaki ihaboneka kubera intungamubiri ziba mu bijumba bya orange

Mukasine avuga ko yumvise bwaki mu bindi bice by’Igihugu ariko iwabo muri Kivumu na Rusagara muri rusange nta mwana arahabona ufite ikibazo cy’imirire mibi, akaba yitangaho urugero we n’abaturanyi be barya ibijumba bya Orange ko bose bafite imibiri itohagiye.

Ibijumba bya orange bikorwamo imigati
Ibijumba bya orange bikorwamo imigati

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa avuga ko ibijumba bya orange bituma umuntu agira ubudahangarwa bw’umubiri, no gutuma abona neza bitewe na vitamini A ibamo.

Dr Karangwa avuga ko ikijumba kimwe cya orange cya buri munsi gipima garama (g)100 gitanga Vitamin A yose ikenewe mu mubiri w’umuntu.

Undi muyobozi muri RAB ushinzwe ibijyanye n’imirire, Dr Marguerite Niyibituronsa, avuga ko Vitamin A iba mu bijumba cyangwa mu bindi biribwa bisa na orange, isukura imyanda mu mubiri igatuma amaraso atembera neza.

Dr Niyibituronsa avuga ko akandi kamaro ka Vitamin A ari ugufasha uruhu guhora rutohagiye, rudakanyaraye.

Umuyobozi muri RAB ushinzwe gahunda yo guteza imbere ibijumba, Dr Jean Ndirigwe, avuga ko hirya no hino mu Gihugu hari abatubuzi b’ibijumba bya orange barenze 47, ku buryo uwakenera kubihinga biteguye kumuha imbuto.

RAB ivuga ko imigozi n’ibindi bisigazwa bikomoka ku bijumba ari ifunguro ryuje intungamubiri ku matungo, ndetse bikaba birimo gutegurwa kujya bivangwa n’abana b’isazi (inyo), bigasimbura ibiryo bisanzwe bihabwa inkoko n’ingurube.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze,ndangije secondary school kandi numva ubu buhinzi bwagira akamaro ese muzindi ntara iyo mbuto yaboneka gute?ese mbere yuko nshobora kugerageza gukora ubwo buhinzi nabona amahugurwa ajyanye nabwo nte? Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 29-10-2023  →  Musubize

Imbuto y’ibijumba zindobanure, itanga umusaruro mwinshi, kd ibijumba bifite imbere hajya kuba oranji , bikungahaye kuri vitamini A, bifite isoko kuko bishobora gukorwamo amandazi, imigati, keke,n’ibindi,[…] umuhinzi rero urumva ko bizamufasha gusezera ku bukene”

Many Thanks, Dear Kamunzinzi for increasing sweetpotato visibility and raising up sweetpotato flag up and up. Many blessing to you and your team at Kigali Today

Dr Jean Ndirigwe yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka