Uteye igiti cya Pomme, Umutini cyangwa Grenadier byaguhesha arenga 200,000Frw buri mwaka

Umushakashatsi akaba n’umutubuzi w’ibiti by’imbuto zidakunze kuboneka mu Rwanda, Injeniyeri Ngabonzima Ally utuye i Rwamagana, avuga ko imbuto za pomme, umutini, grenadier n’izindi zibasha kwera mu Rwanda, kandi zigatanga umusaruro wavana benshi mu bukene.

Izi ni imbuto z'umutini zibasha kwera mu Rwanda
Izi ni imbuto z’umutini zibasha kwera mu Rwanda

Ngabonzima atanga urugero rw’igiti cya pomme avuga ko uwagitera, nyuma y’umwaka umwe kiba gitangiye kumuha imbuto zirenga 80 nibura, ariko cyaba kirengeje imyaka ibiri kigatanga pomme zirenze 250, kandi kikera inshuro ebyiri mu mwaka.

Mu gihe urubuto rumwe rwa pomme rugurwa amafaranga y’u Rwanda hagati ya 300-600, uwafata nk’urugero rw’igurwa amafaranga 500 agakuba n’imbuto 450 za pomme zaba zibonetse ku giti kabiri mu mwaka, yabona amafaranga 225,000.

Ngabonzima yagaragaje ko uwaba afite ibiti 12 mu rugo iwe bya pomme(kuko ngo umuntu ashobora no kubitera mu gipango) bihwanye n’amezi 12 agize umwaka, yaba afite umushahara urenze ibihumbi 200Frw buri kwezi, kandi bitamubuza gukora indi mirimo.

Ngabonzima mu murima wa grenadine
Ngabonzima mu murima wa grenadine

Yagize ati "Ubwo se ubundi bucuruzi wakora bukakungukira gutyo ni ubuhe?"

Uyu mushakashatsi avuga ko uretse pomme, mu rugo iwe ahafite n’ibiti by’imbuto z’umutini, grenadier (zivamo ’jus’ yitwa grenadine), umuzabibu, inkeri n’ibyo bita umutima w’impfizi(Coeur de beuf), kandi ibyinshi muri byo bikaba bishobora kuba ahantu hose mu Rwanda.

Ngabonzima avuga ko urugemwe rw’umutini na rwo arugurisha amafaranga ibihumbi bitanu, wakura abantu bagakoresha ibibabi byawo mu kwivura ariko ko havamo imbuto n’igikoma(confiture) bikunzwe cyane.

Ngabonzima yerekana ibiti bya pomme
Ngabonzima yerekana ibiti bya pomme

Umutini n’ubwo Yesu/Yezu yigeze kuwuvuma awuhora ko wari utoshye cyane ariko udafite urubuto na rumwe, imitini yo kwa Ally Ngabonzima ngo ihorana imbuto umwaka wose, ariko zikaba zishya neza mu gihe hari izuba.

Guhera ku mezi icyenda umara utewe, umutini uba utangiye gutanga imbuto ku buryo umara umwaka n’igice usigaye wera imbuto zirenga 400.

Urubuto rwa grenadier narwo rubasha kwera ahantu hose mu gihugu, aho rumara amezi 14 rukaba rutangiye gutanga imbuto zivamo umutobe ugurwa amafaranga arenga ibihumbi bine kuri litiro imwe.

Injeniyeri Ngabonzima utuye mu mudugudu wa Kamata, akagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro, avuga ko uyu mushinga wo gutubura imbuto z’ibiti bidasanzwe mu Rwanda yawutangiye mu myaka ine ishize.

Ngabonzima avuga ko atubura n'imisirasi itakiboneka cyane mu Rwanda
Ngabonzima avuga ko atubura n’imisirasi itakiboneka cyane mu Rwanda

Avuga ko nta kindi kintu kimutunze kuko abasha gutubura byibura ingemwe z’ibiti zirenga 400 za pomme buri kwezi, kandi buri rugemwe rw’igiti akarugurisha amafaranga ibihumbi bitanu.

Ni umushinga avuga ko yifuza kwigisha buri muntu ushaka kwihangira imirimo mu Rwanda, aho ngo amaze kubona abarenga 750 baje kwiga guhinga ibi biti.

Uwahinze ibi biti nta mirimo myinshi bimusaba yo kubyitaho, uretse kukibagarira rimwe na rimwe mu mwaka agashyiraho ifumbire kandi akakirinda kugitera hafi y’ibindi biti nk’imyembe bikunze kwibasirwa n’udukoko hamwe n’indwara.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko yasuye Ingeniyeri Ngabonzima agasanga afite umushinga mwiza ndetse akamusaba kuwugeza muri MINAGRI kugira ngo bafatanye kuwagura.

Minisitiri Ngabitsinze yagize ati "Rwose naramusuye turaganira, afite ubumenyi, hari n’abo yambwiye ko yatangiye gufasha, ariko kugeza ubu sindabona inyandiko ye(proposal) kugira ngo abantu babone uko bamufasha kwagura uwo mushinga, kuko aracuruza duke duke".

Avuga ko abayobozi b’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, basuye Ngabonzima bagamije kumufasha kubona ubutaka no kumuhuza n’abandi bahinzi, ariko we akabigendamo gake.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko bagiye guhinga inkeri mu Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko bagiye guhinga inkeri mu Rwanda

Asubiza iby’iki kibazo, Ngabonzima yavuze ko atifuza kujyana umushinga we mu nzego zishobora kumufasha kwaguka, ariko agasaba abantu yigisha kuba ari bo bawukwirakwiza hose mu gihugu, kuko ngo yigeze gusaba igishoro muri banki ntiyafashwa kwishyura.

MINAGRI ivuga ko hari abandi bahinzi barimo gufatanya nayo guhinga ingemwe za pomme zigera ku bihumbi bibiri, ndetse ko bagiye no gutera ingemwe z’inkeri zingana n’ibihumbi 70 mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Mwaramutse neza
Number ya Ngabonziza kubayikeneye niyo +250 788 549 685

Uncle Jeje yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Murakoze muduhe numero ze ndamushaka cyane

Eric yanditse ku itariki ya: 17-06-2021  →  Musubize

Turashaka ubumenyi kuri izo mbuto.

Emmanuel uzabakiriho yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Muraho neza!Ikigaragara mwaturangiye neza munkuru.Niba mwatubwiye Amazina yuwo mu injiniyeri,naho atuye njye ndumva byoroshye.Ahubwo mumutubarize Amazina akoresha kuri FB, Twitter, YouTube na Instagram tumubaze uko twakora urugendoshuli guma mukarere nirangira

alias yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

Ibintu byiza cyane kabisa!
Muraturonsa number ye kweri muzaba mukoze!

Kiki-Shalom yanditse ku itariki ya: 11-01-2021  →  Musubize

Turasaba nomeroze za telephone.

Charles yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Muraho, abiguza nimero za telefone z’uyu mushakashatsi muzahamagare kuri 0786130344, tuzabarangira

Simon yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Team ubona dure kodushaka kumenya uko twabona imbu too. Muduhe number siée merci

Nargis Hasham yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Mudufashe tubone contact ze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Nonese ni gute twabona adresses ze (contact) kuburyo twamugeraho nanjye ndabikeneye rwose bishoboka mwampa numero ye kuri ,0788625763 mercie

Basabose modeste yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Inkuru yanyu ni nziza arko iraburamo nimero ya telephone y’umushakakashatsi.

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Mwadushakira telephone number

Bigno yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka