Urubyiruko rurahamagarirwa gushora imari mu buhinzi kuko rutazahomba

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), irahamagarira urubyiruko gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi, kubera ko bwunguka kandi nta wabugiyemo wicuza, ahubwo bakurikira inyungu ibubamo.

Impuguke mu bijyanye n'ubuhinzi muri Afurika zaganiriye ku buryo uyu mugabane wakwihaza ku musaruro ubukomokaho
Impuguke mu bijyanye n’ubuhinzi muri Afurika zaganiriye ku buryo uyu mugabane wakwihaza ku musaruro ubukomokaho

Urubyiruko ruhamagarirwa gushora mu buhinzi, mu gihe Leta y’u Rwanda imaze igihe yarongereye ingengo y’imari ijya mu buhinzi ndetse n’ubushakashatsi, mu rwego rwo kugira ngo ubuhinzi burusheho gukorwa kinyamwuga kandi bubyarire umusaruro ababukora.

Tariki 26 Mata 2022, i Kigali hatangirijwe inama ya kabiri y’iminsi itatu ihuriwemo n’abashakashatsi b’impuguke mu birebana n’ubuhinzi, (Second Africa Wide High - Level Conference on Science, Technology, And Innovation), aho barimo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo biri mu rwego rw’ubushakashatsi, n’ingaruka bifite ku musaruro w’ubuhinzi.

Kuba Afurika itarashobora kwihaza mu bijyanye n’umusaruro ukomoka ku buhinzi, ngo ni uko ubuhinzi bugikorwa mu buryo bwa gakondo, ari nayo mpamvu urubyiruko rushishikarizwa kubushoramo imari kugira ngo bakore ubuhinzi bujyanye n’igihe.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Patrick Karangwa, avuga ko uyu munsi ubuhinzi bukenewe butandukanye n’ubwakorwaga mu bihe byashize.

Ati “Icyerekezo ni uko ubuhinzi bujyamo cyane urubyiruko, nta n’ubwo turimo tuvuga imbaraga za zindi z’amaboko, ni mu mutwe niho dushaka, ba bandi bazi gukoresha iyo smartphone, azi guhita akurura amakuru, kuko aho isi igeze yabaye nk’umudugudu. Ushobora kuba wicaye aha ukabona ikoranabuhanga ririmo gukoreshwa muri Amerika, rishobora gutuma umusaruro wawe wikuba gatatu, ibyo ntabwo sogokuru na nyogokuru aribo bazabikora”.

Dr Karangwa avuga ko ubuhinzi bukozwe neza nta gihombo kirimo
Dr Karangwa avuga ko ubuhinzi bukozwe neza nta gihombo kirimo

Akomeza agira ati “Urubyiruko ni ngombwa ko bashora mu buhinzi cyane, ni ubucuruzi bukora cyane, kuko uramutse uhinze nk’ibirayi kuri hegitari imwe tuvuge ko wenda ubonyemo toni 25, nukuba n’amafaranga 300 urasanga zigera ahari nko muri Miliyoni 7.5. Nujya kureba ibyo yashoyemo wenda uvanemo amafumbire n’imbuto, ibyo aribyo byose ntabwo byarenga kimwe cya kabiri cyayo, ubwo se ufashe hegitari eshanu byagenda bite?”

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Afurika gishinzwe ubushakashatsi mu ikoranabuhanga, Dr. Canisius Kanangire, avuga ko bafite impungenge z’uko abaturage ba Afurika bazakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere, ari nayo mpamvu bikwiye ko hatekerezwa uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga n’ubushakashatsi kugira ngo haboneke umusaruro w’ubuhinzi uhagije.

Ati “Ubuhinzi muri Afurika dusanga ari ahantu umusaruro uba mucye ugereranyije n’ubutaka umuntu aba yahinze, ugasanga turacyasarura nka toni imwe n’igice kuri hegitari, abandi basarura toni eshanu. Icyo ni ikibazo gituma tudasarura ibiribwa bihagije ku bantu batuye uyu mugabane, akaba ari nabyo bigira ingaruka ku mutungo w’abantu bari mu buhinzi, ugasanga bakennye”.

Akome agira ati “Ugasanga igihugu kirashora amafaranga menshi cyane mu kugura ibiribwa biza kunganira ibituruka mu gihugu kuko bidahagije, kandi mu bihugu by’Afurika byose abantu bagenda biyongera umwaka ku wundi, ku buryo mu mwaka wa 2050 abantu bazaba bikubye kabiri. Ese tuzakuba kabiri ubutaka buhingwa kugira ngo dushobore kubona ibiribwa? Ntibishoboka kuko ubutaka bugira ahantu bugarukira”.

Umugabane w’Afurika utuwe n’abaturage basaga Miliyali imwe na Miliyoni 200, bakaba biganjemo abafite ubukene bukabije, ukaba ari nawo mugabane ufite abaturage benshi bagikoresha uburyo bwa gakondo mu bijyanye n’ubuhinzi, mu gihe abasaga 60% aribo bari mu mwuga w’ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka