Urubyiruko rurabura ubutaka n’Ikoranabuhanga kugira ngo rwinjire mu buhinzi - Ubushakashatsi

Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imishinga itandukanye yibanda ku buhinzi n’ubworozi, Heifer International-Rwanda, werekanye ubushakashatsi wakoze mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka wa 2021, bugaragaza ko urubyiruko rurenga 70% mu Rwanda rukeneye ubutaka kugira ngo rwitabire ubuhinzi n’ubworozi.

Abakora umurimo w'Ubuhinzi benshi muri iki gihe ngo barengeje imyaka 62 y'ubukure
Abakora umurimo w’Ubuhinzi benshi muri iki gihe ngo barengeje imyaka 62 y’ubukure

Ubwo bushakashatsi bwagendeye ku ntego yo kureba uko ubuhinzi muri Afurika buzaba bwifashe mu gihe kizaza hakoreshejwe urubyiruko n’ikoranabuhanga, bukaba bwarakozwe mu bihugu 11 bya Afurika, aho bugenda bwerekana uko muri buri gihugu byifashe.

By’umwihariko urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda kuri ubu ngo ntabwo rurenga 45% nk’uko bigaragazwa na Heifer, kandi ko muri bo abakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi (byibuze iriciriritse) batarenga 18%.

Mu mpamvu zitera benshi mu rubyiruko kutitabira ubuhinzi, ngo harimo iyo kubura ubutaka bahingaho, kuko ababufite ari 14%, ababasha gukoresha ikoranabuhanga ari 9%, ababasha kubona isoko ry’umusaruro w’ibyo bahinze bakaba 4%.

Mu rubyiruko 3,362 rukora ubuhinzi rwakomeje gusubiza ibibazo bya Heifer, abavuga ko bakurikiranwa mu mirimo y’ubuhinzi ni 5%, abashobora kubona igishoro ni 37%, mu gihe abahugukiwe gukora ubuhinzi kinyamwuga ari 29%.

Ni mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda ruvuga ko rufite imirimo izwi rukora rutarenga 31%.

Umuryango Heifer wagaragarije ubwo bushakashatsi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), hamwe n’ishinzwe Ikoranabuhanga (MINICT) kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021.

Umuyobozi wa Heifer mu Rwanda, Dr Elisée Kamanzi yasabye inzego zishinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga gushyiraho ingamba zatuma ubuhinzi bukorwa n’abantu bafite imbaraga (ari bo rubyiruko), kandi hagakoreshwa Ikoranabuhanga kugira ngo Abaturarwanda bazabone ibiribwa mu gihe kizaza.

Dr Kamanzi yagize ati "Impuzandengo y’imyaka y’ubukure abahinzi bafite muri iki gihe ni 62, tubihereye hano tugateganya uburyo burambye tuzabonamo ibiribwa mu gihe kizaza wenda nko mu mwaka wa 2050, aba bahinzi ntabwo bazaba bakiriho, bigaragara ko nta bantu tuzongera kubona batugaburira".

Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe kuvugurura ubuhinzi, Dr Octave Semwaga, yavuze ko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’Ubworozi ukomeje kwiyongera cyane muri iyi myaka ishize bitewe n’uruhare urubyiruko rubifitemo, cyane cyane abo Leta igenda igenera igishoro, abiga ibijyanye n’ubuhinzi barimo abahuguriwe muri Israel bagera ku 1,139 mu mwaka wa 2012, hamwe n’abandi 193 bakirimo kwiga muri iki gihe.

Dr Semwaga yavuze ko abo bose iyo baje batizwa ubutaka bwo guhingaho mu buryo bwa kijyambere, bigatuma umusaruro w’Ubuhinzi n’Ubworozi cyane cyane uw’ibigori n’amata uboneka ari mwinshi.

Inzobere muri MINICT ishinzwe ibijyanye n’Ikoranabuhanga, Victor Muvunyi, yavuze ko ubushakashatsi bwa Heifer bwatumye amaso ya benshi ahumuka.

Umuryango Heifer usaba inzego gufasha urubyiruko kwitabira ubuhinzi, kandi rugakoresha ikoranabuhanga
Umuryango Heifer usaba inzego gufasha urubyiruko kwitabira ubuhinzi, kandi rugakoresha ikoranabuhanga

Yizeza ko hazashyirwaho urubuga ruhuriza hamwe abahanga udushya, rukaba rugomba kugaragaza ahaboneka igishoro, abafite impano yo guhanga udushya ndetse n’aho isoko ry’umusaruro wabonetse riherereye.

Kugeza ubu Ikoranabuhanga mu buhinzi rigaragara nk’uko Muvunyi yakomeje abisobanura, ni iryitwa ’Smart Nkunganire’ rifasha abahinzi kugura inyongeramusaruro ndetse n’urubuga rwa e-soko rugaragaza uko ibiciro bigezweho by’ibiribwa ku masoko bihagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka