Umushinga CDAT ugiye gushora Miliyari 300FRW mu buhinzi

Umushinga CDAT (Commercialization and De-risking for Agricultural Transformation Project) witezweho guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibuhungabanya, ukaba ugiye gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Biyemeje gufasha abaturage guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi binyuze mu mushinga CDAT
Biyemeje gufasha abaturage guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu mushinga CDAT

Ni umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, aho ufite intego yo kongera ubuso bwuhirwa no kongera ingano y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku isoko, ndetse no gufasha umuhinzi kubona inguzanyo zijya mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nka nkunganire muri iryo shoramari.

Inama nyunguranabitekerezo yo gutangiza uwo mushinga mu Karere ka Rulindo yateranye tariki 19 Mata 2023, yitabirwa n’abafite ubuhinzi mu nshingano kuva mu tugari kugeza ku rwego rw’Akarere, n’abayobozi b’ibigo by’imari. Abitabiriye iyo nama bemeza ko uwo mushinga ugiye kuzana impindika mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Niyitegeka Alphonsine waje ahagarariye SACCO ya Burega, yagize ati “Twasobanukiwe neza uyu mushinga, dusanga uje guteza imbere umuhinzi n’ubworozi bigakorwa kinyamwuga. Abafite imishinga bagiye kujya bahabwa inguzanyo mu buryo bworoshye, natwe abayobora banki tugiye kubafasha muri ubwo buryo ayo mafaranga agomba kubageraho”.

Inama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze n'abafite ubuhinzi n'ubworozi mu nshingano
Inama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano

Hakizimana Daniel ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Murenge wa Ngoma, ati “Uyu mushinga uziye igihe cyane cyane ku bakora ishoramari mu buhinzi, aho twabonaga hari imihindagurikire y’ikirere abaturage bagahura n’imbogamizi. Bizanarinda abaturage igihombo bajyaga baterwa n’ibiza kuko bagiye guhabwa ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo”.

Yongeyeho ati “Umuturage abyuka mu gitondo ahinga umurimo ntunoge, ariko uyu mushinga uje kubafasha, ibigo nibiramuka bitanze inkunga ku muhinzi bizamufasha kwagura ubuhinzi bwe, akoresha imashini, umusaruro wiyongere”.

Ernest Uzaribara uyobora umushinga CDAT, yavuze ko uwo mushinga ugamije guhindura imikorere y’ubuhinzi n’ubworozi, mu kugana icyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Uwo mushinga uzatwara Miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe cy’imyaka itanu uzamara, aho umwaka wa mbere wagenewe gutegura neza ibikorwa by’umushinga.

Gutangiza uwo mushinga muri Rulindo byahuriranye no gutangiza icyiciro cya kabiri (phase ll) cy’umushinga w’ubuhinzi wo kwagura ubuhinzi burambye n’ubwihaze mu biribwa (SAIP) watunganyije icyanya cya Muyanza cyifashishwa mu kuhira ku buso bunini mu Karere ka Rulindo, uwo mushinga ukazunganira CDAT nk’uko Uzaribara yakomeje abivuga.

Ati “Abanyarulindo dusanzwe dukorana mu yindi mishanga. Mwabonye uwo twahoze tuvuga wa SAIP dusanzwe dukorana neza, CDAT ni umushinga waje wunganira indi yari isanzwe ihari Igihugu cyatekereje kugira ngo uteze imbere ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu, harimo n’Akarere ka Rulindo. Ni umushinga abahinzi bishimiye ndetse bahawe n’ubutumwa bwo kugeza ku bo basanzwe bahagarariye, kugira ngo duteze imbere ubuhinzi n’ubworozi, nk’igice gifite akamaro kanini mu bukungu bw’Igihugu”.

Umushinga CDAT, ku rwego rw’Igihugu watangijwe tariki ya 30 Nzeri 2022, nyuma y’uko wemewe na Banki y’isi ku itariki ya 29 Mata 2022 ari na yo iwutera inkunga, amasezerano y’impano n’inguzanyo ya miliyoni 300 z’Amadorali y’Amerika angana na Miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa muri uwo mushinga yo yasshyizweho umukono tariki ya 02 Gicurasi 2022.

Itegeko Nº 018/2022 ryemeza burundu amasezerano y’impano n’inguzanyo byo gushyira mu bikorwa umushinga, ryatowe ku wa 29 Kamena 2022 risohoka mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 22 Nyakanga 2022.

Igihingwa cy’ibigori, umuceri, imboga n’imbuto, ibirayi, imyumbati n’ibishyimbo, ni byo bizibandwaho muri uwo mushinga mu byanya bizatunganywa mu bishanga ndetse n’imusozi ahazakorwa amaterasi.

Ni umushinga uzateza imbere ubuhinzi n’ubworozi hongererwa agaciro ibihingwa n’amatungo, hanategurwa ibikorwa remezo mu buhinzi, ahazasanwa hakanatunganywa ibyanya byuhirwa mu bishanga n’imusozi, hanarwanywa isuri no guhanga udushya mu buhinzi ndetse no gutanga serivisi nziza ziteza imbere ubucuruzi mu buhinzi, hatangwa n’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi.

Meya Mukanyirigira Judith yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze gufasha abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa by'uwo mushinga
Meya Mukanyirigira Judith yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gufasha abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa by’uwo mushinga

Kuba uwo mushinga ugeze mu Karere ka Rulindo byishimiwe n’Umuyobozi w’ako Karere, Mukanyirigira Judith, wasabye abahagarariye abahinzi gufasha abahinzi kubyaza umusaruro iyo mishinga.

Ati “Ikigamijwe ni uko iyi mishinga yombi yaba CDAT yaba na SAIP igomba kubyazwa umusaruro. Kugira ngo ibashe kugera ku ntego, ntabwo abahagarariye iyi mishinga bonyine babishobora, ni yo mpamvu turi hano kugira ngo tubashe gufatanya gushyira mu bikorwa iyi mishinga izabashe gufasha abaturage bacu, birasaba ubufatanye kuri twese”.

Ubuso bwuhirwa buzatungwanywa n’umushinga CDAT mu bishanga n’imisozi ni hegitari 17673, ubuso buzakorwaho ibikorwa byo kurwanya isuri ni hegitari zisaga 10000, ama site azakorerwaho imirimo yo kuhira akaba 37.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Muraho nzazwe ndumworozi wingurube nkaba ndinumuhinzi uhinga kijyambere mumurenge wanjye.nkaba nifuza ko naba umwe mubasaba inguzanyo cyagwa ingunga yokwagura ibikorwa byanjye ndamutse nyibonye. Kdi byamfasha gushishikariza urubyiruko kwiteza imbere.binkamfasha gukomeza kwihangira umurimo.ntuye musanze kinigi nyonirima. Mbaye mbashimiye kugisubizo cyiza cyanyu.

Hakorimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-07-2023  →  Musubize

Guhinga ibirayi ningenzi

Munyemana yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

Ndasakumenya imishinga mutera inkunga

John yanditse ku itariki ya: 28-06-2023  →  Musubize

Akarere ka Nyamagabe
Umurenge wa Gasaka
Akagari ka Nzega
Umudugudu wa Gasaka
Tel: 0790339466
Muraho,
Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngirango mbasabe inkunga yoguteza imbere umushinga wanjye w’ubworozi bw’ingurube.Mugihe baba mbonye iyi nkunga nakwikura mu bukene, nkafasha urubyiruko kwihangira imirimo, nkanatanga akazi ku bashomeri Kandi ngateza igihugu imbere.

Mbaye mbashimiye mugihe ngitegereje igisubizo cyanyu.

HABINTWARI Athanase yanditse ku itariki ya: 28-06-2023  →  Musubize

Nitwa NYIRAMAHIRWE Beatrice nkora umushinga w’ubuhinzi bw’ibigori mu murenge wa Matimba mbimazemo imyaka 9,
nkaba nange nishimiye iyi nguzanyo kuko izatuma turushaho kwizamura no guteza imbere ubuhinzi.

NYIRAMAHIRWE Beatrice yanditse ku itariki ya: 28-06-2023  →  Musubize

Gusaba amafaranga yogutegura umushinga wubworozi ( ingurube).mudufashizeje ibyo tubasaba tukabibona byadufasha kwiteza imbere no guteza ubukungi bwigihugu nkurubyiruko (economy).

Ndereyimana evariste yanditse ku itariki ya: 28-06-2023  →  Musubize

Gusaba amafaranga yogutegura umushinga wubworozi ( ingurube).mudufashizeje ibyo tubasaba tukabibona byadufasha kwiteza imbere no guteza ubukungi bwigihugu nkurubyiruko (economy).

Ndereyimana evariste yanditse ku itariki ya: 28-06-2023  →  Musubize

HELLO

Nifuzaga kubabaza ko haricyo utundi turere ino mishsinga yaba izakoreramo kuburyo abahinzi bahandi mugihugu natwe twabona iyo nkunga tugakora birambye kand byagutse

murakoze

Habumugisha Michel yanditse ku itariki ya: 26-04-2023  →  Musubize

Nkora umushinga w,ubworozi bw,ingurube n,ubuhinzi bw,imboga mbi mazemo imyaka5 mukarere ka Kicukiro twishimiyeko mwatekereje kubahinzi n,aborozi iyonkunga cg inguzanyo bizadufasha kwagura ibikogwa byacu no kuzamura ubukungu bwo mukarere n,umurenge dukoreramo tutaretse no guhugura abodutuyehamwe.

Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka