Umusaruro mwiza w’abakoresha ifumbire utuma abitabira kuyikoresha biyongera

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, buvuga ko hari abahinzi batumvaga akamaro ko gukoresha ifumbire mu buhinzi bwabo, ariko nyuma yo kubona ko bagenzi babo bakangukiye kuyikoresha babona umusaruro mwiza, abakoresha ifumbumbire batangiye kwiyongera.

Bamwe mu bahinzi ntibakozwa iby'ifumbire ngo yangiza ubutaka ntibwongere kwera
Bamwe mu bahinzi ntibakozwa iby’ifumbire ngo yangiza ubutaka ntibwongere kwera

Ubuyobozi butangaza ibi, nyuma y’uko hari abahinzi bo muri uyu Murenge batangaza ko badakozwa ibyo gukoresha ifumbire mu buhinzi bwabo, bavuga ko bibangiriza ubutaka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Leon, avuga ko mu rwego rwo gushishikariza abahinzi gukoresha inyongeramusaruro batangiye kubabumbira mu matsinda.

Avuga ko umusaruro wabo ushobora gutuma n’abandi batakozwaga ibyo gkoresha inyongeramusaruro mu buhinzi bisubiraho.

Agira ati “Hari abo twatangiye kubumbira mu matsinda agomba kubyara amakoperative bakoresha ifumbire. Aba umusaruro babona utangiye gutuma hari abatabikozwaga guhinduka. Bizakomeza kandi amasomo batanga azahindura benshi”.

Umukanguramba w’ubuhinzi mu kagari ka Kinzovu, Umurenge wa Kabarondo, Murereyimana Asinati, avuga ko hari bamwe mu bahinzi badakozwa ibyo gukoresha ifumbire bavuga ko yangiza ubutaka.

Murereyimana abanza kwigisha abahabwa imbuto n'ifumbire uburyo bikoreshwa kugira ngo bitange umusaruro mwinshi
Murereyimana abanza kwigisha abahabwa imbuto n’ifumbire uburyo bikoreshwa kugira ngo bitange umusaruro mwinshi

Murereyimana agira ati “Imyaka ine maze nkorana na Tubura nahuye n’abahinzi benshi bavuga ko ifumbire yangiza ubutaka ntibwongere kwera. Abayikoresha ariko umubare ugenda wiyongera kuko hari ababanza kubyanga babona umusaruro wa bagenzi babo bakisubiraho bakayikoresha”.

Kuwa kabiri tariki 21 Mutarama 2020, umuryango mpuzamahanga ugamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi One Acre (Tubura) watangije igikorwa cyo gushyikiriza abahinzi imbuto n’ifumbire mu murenge wa Ndego Akarere ka Kayonza.

Munyakayanza Albert yafashe ifumbire bwa mbere. Avuga ko uretse kubona umusaruro wa bagenzi be bakoresha inyongeramusaruro, ngo yari yarayihawe ahinga ubuso buto cyane ariko ko n’ubwo atarasarura abona azabona mwinshi ugereranyije n’aho atayikoresheje.

Ati “Ubundi twatinyaga gushora ibishoro byinshi kubera izuba ryinshi, ariko twagize umugisha imvura iragwa ku buryo abahinze barejeje, turabona umusaruro wabo ko ari mwinshi ari na byo byatumye nza kuyifata.

Abahabwa inyongeramusaruro na Tubura bishyura gacye gacye kugeza amafaranga ashizeyo
Abahabwa inyongeramusaruro na Tubura bishyura gacye gacye kugeza amafaranga ashizeyo

Hari imbuto n’agafumbire gake abakangurambaga bampaye kahinga ahantu hato ariko nabonye nzakuramo byinshi, ubu natinyutse ngiye guhinga hanini ikizere cyo kweza kirahari”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ndego buvuga ko kubera ikibazo cy’izuba ryinshi, hatekerejwe uburyo bwo kuhira i musozi, ahanini kubera ibiyaga byinshi biri muri uyu murenge ndetse n’abaturage bakaba bashishikarizwa kugura moteri zabafasha kuzamura amazi yo kuhira.

Abahawe imbuto n’ifumbire ni abiyandikishije muri ‘Smart Nkunganire’, Tubura ikazajya yishyurwa mu byiciro kugeza umuhinzi amaze gusarura.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka