Ubuhinzi n’ubworozi byitezweho kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko ubuhinzi n’ubworozi biri mu byitezweho kugira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Abahinzi barasabwa gutegura uburyo bwo kuhira imyaka
Abahinzi barasabwa gutegura uburyo bwo kuhira imyaka

Ni muri urwo rwego MINAGRI isaba abahinzi n’aborozi ko muri iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cya 2021A gitangirana n’ukwezi kwa Nzeri 2020, bagomba gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

MInisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi isaba abahinzi guhinga ubuzo bwose, ntihagire ubutaka busigara budahinze haba mu bishanga, mu nkuka zabyo, imusozi mu duhaga no mu mibande.

Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, MINAGRI irasaba abahinzi kongera ubuso buhingwa mu buryo buhujwe (Land use consolidation), buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye, kandi bakagendera ku bujyanama butangwa n’inzego z’ubuhinzi zibegereye.

Abahinzi barasabwa kurwanya isuri hatunganywa imirwanyasuri, gutera ubwatsi ku miringoti kandi hakanasiburwa imigende y’amazi mu bishanga.

Bibutswa kandi gutegura imirima hakiri kare, no kwitegura kuzatera imbuto nziza z’indobanure ku gihe, hakurikijwe uko imvura y’umuhindo izaboneka.

Barasabwa kwitabira gukoresha inyongeramusaruro, biyandikisha muri ‘Smart Nkunganire’, kugira ngo babone inyongeramusaruro zunganiwe na Leta.

Abahinzi kandi barasabwa kwitabira gahunda ya Nkunganire mu kuhira imyaka aho bishoboka hose, no gufata neza amazi y’imvura y’umuhindo akazakoreshwa mu kuhira imyaka mu gihe imvura yagwa isimbuka iminsi myinshi.

Barasabwa kurwanya ibyonnyi n’indwara bikunze guteza igihombo abahinzi, bitabira gutera imbuto nziza, gusimburanya ibihingwa mu mirima, no gukoresha imiti yabugenewe.

Hakenewe kandi gukora ubukangurambaga ku gukingira amatungo indwara ziyibasira muri ibi bihe.

Kurushaho kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuri Nkunganire ya Leta.

Gutera ubwatsi bwo kugabuurira amatungo no gutegura hakiri kare uburyo bwo kubuhunika.

MINAGRI kandi iributsa abahinzi gutegura hakiri kare uburyo bwo kuzafata neza umusaruro uvuye mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo utazangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka