Ubuhinzi bw’icyayi, igisubizo ku muhinzi ufite ubwoba bwo kurumbya

Abahinzi bakorana n’Ikigo giteza imbere ubuhinzi bw’icyayi (Rwanda Mountain Tea/RMT), baravuga ko uwahombeye mu guhinga indi myaka atahombera mu cyayi.

Abahinzi b'icyayi baravuga ko uwo murimo watangiye kubaryohera kubera inyungu bakuramo
Abahinzi b’icyayi baravuga ko uwo murimo watangiye kubaryohera kubera inyungu bakuramo

Ubutaka busharirira indi myaka ku cyayi buraryoshye, icyayi ntikigombera kwera nyuma y’amezi atatu cyangwa arenga kuko ngo gihora gitanga umushahara ku muhinzi wacyo buri byumweru bibiri.

Icyayi gitwikira ubutaka kikaburinda isuri n’inkangu, ntigifatwa n’indwara nyinshi zikunze kwibasira ibindi bihingwa, nta bajura cyangwa ibindi byonnyi byinshi kigira, ndetse ntikigombera guhora umuntu avunika ahinduranya imyaka mu murima.

Ikirushijeho ni uko inganda zitunganya icyayi ngo zirimo kongera amafaranga zihemba umuhinzi n’umusoromyi wacyo, nyuma yo kubona ko icyayi cy’u Rwanda gifite agaciro ku masoko mpuzamahanga.

 Uruganda rwa Nyabihu rwahaye Noheri n'ubunani abahinzi b'icyayi
Uruganda rwa Nyabihu rwahaye Noheri n’ubunani abahinzi b’icyayi

Umuhinzi w’icyayi mu karere ka Nyabihu witwa Ayingabiye Phocas agira ati ”Natangiye kweza icyayi muri 2015, kuri hegitare ebyiri ubu nsoroma toni imwe y’ibibabi byacyo buri kwezi”.

“Ngaho nawe kuba ibyo birogarama 1,000(kg) n’amafaranga 294 baduha kuri buri kirogarama(kg) kimwe”, urasanga ari amafaranga 294,000 Ayingabiye ahembwa n’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu buri kwezi.

Undi muhinzi w’icyayi witwa Habimana Deogratias, akaba anayobora Koperative y’abahinzi bacyo mu karere ka Nyabihu avuga ko hegitare imwe agihingaho ngo imuhemba amafaranga 72,000 buri kwezi akuyeho ibyo yakoresheje.

Ati:”Nubatse inzu nziza, jye n’uwo twashakanye twize kaminuza turayirangiza kubera ubuhinzi bw’icyayi, ndetse n’abana bacu bose bariga neza”.

Uruganda ‘Nyabihu Tea Factory’ narwo rufite imirima y’icyayi yarwo n’abakozi bagisoroma ruhemba amafaranga 40/kg, aho umukozi usoroma ibiro(kg) 50 ku munsi ahembwa amafaranga 2,000.

Ni amafaranga afite agaciro mu cyaro nka Nyabihu, aho ubuzima buhendutse ku buryo ikiro kimwe cy’ibirayi kigurwa 120Frw.

Gasarabwe, Umuyobozi Mukuru w'uruganda rwa Nyabihu avuga ko icyayi bakora gifite isoko nini mu mahanga ariko ko umusaruro babona ari muke
Gasarabwe, Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Nyabihu avuga ko icyayi bakora gifite isoko nini mu mahanga ariko ko umusaruro babona ari muke

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascene avuga ko bahemba abahinzi, abasoromyi n’abakozi b’urwo ruganda bagera ku 4,027.

Mu marushanwa yabereye i Nairobi mu mwaka ushize, icyayi gikorwa n’uwo ruganda cyashyizwe ku mwanya wa mbere mu biryoshye muri Afurika.

Ubuyobozi bw’ikigo RMT buvuga ko icyayi gikorwa n’inganda zirindwi zikorana nacyo kirushijeho gukenerwa ku masoko mpuzamahanga, bukaba bwatangiye gusaba abahinzi kongera ubuso buhingwaho icyayi.

RMT ivuga ko yifuza gutanga ingemwe z’icyayi ku babyifuza, mu rwego rwo kongera amadevise yinjiriza Leta kuva ku madolari y’Amerika miliyoni 80 kugera ku madolari y’Amerika miliyoni 200 buri mwaka.

Inganda za Rwanda Mountain Tea zivuga ko zigifite icyuho cyo kubura umusaruro
Inganda za Rwanda Mountain Tea zivuga ko zigifite icyuho cyo kubura umusaruro

Iki kigo kivuga ko umusaruro urenga toni 12,800 inganda zacyo zitunganya ku munsi ngo udahagije, bitewe n’uko hari izikora amasaha make ku munsi ndetse zinafite ubushobozi n’imyanya minini zakwaguriramo ibikorwa byazo.

Mu byo inganda z’icyayi za RMT zemerera Leta harimo kwishakira amashanyarazi yazo no guteza imbere imibereho myiza mu duce zikoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka