Ubuhinzi bw’ibihumyo burimo inyungu kandi ku buso buto (ubuhamya)
Abahinzi b’ibihumyo bavuga ko umuntu washora amafaranga nibura ibihumbi 50Frw muri icyo gihingwa ku butaka butarenga metero kare(m²) imwe mu rugo iwe, ashobora gukuramo ibihumbi 100Frw mu gihe kitarenga amezi atatu.

Aya mafaranga ngo ashobora no kwikuba gatatu mu gihe haba hakoreshejwe imbuto nshya y’ibihumyo abo bahinzi bahuguriwe gukoresha.
Bavuga ko ikilo(kg) kimwe cy’ibihumyo byari bisanzwe bya ’oyster’ ari amafaranga 2,000Frw, mu gihe icy’ibihumyo bishya bya ’button’ kigurishwa arenze 5,000Frw.
Umukozi w’Ikigo ’Development Network’ gihinga kikanatunganya ibihumyo, witwa Antoinette Nyirazaninka avuga ko Abanyarwanda babura ubutaka bungana na m² imwe yo guhingaho ibihumyo ari bake cyane mu Gihugu.
Nyirazaninka agira ati "Wahinga imigina 62 kuri m² imwe, buri mugina weramo amagarama(g) 500, wakuba na 62 ukareba, mu minsi iri hagati y’irindwi n’icumi (7-10) uba watangiye gusarura ugana isoko hagashira amezi atatu. Ibihumbi 50Frw washoye waba wayabonye ndetse wasigaranye na cya gishoro cyangwa waranguye indi migina."
Undi muhinzi w’ibihumyo witwa Bizimana Vincent avuga ko iki kiribwa gifite isoko rinini cyane haba mu Rwanda no mu mahanga.
Bizimana avuga ko umuhinzi wabishyizemo umwete ashobora kubona umusaruro w’ibiro 50-100 ku munsi kandi mu gihe cyose cy’umwaka, kuko bihingwa ahantu hatwikiriye bikavomererwa.

Uwakora imibare agafata ibiro 50(kg) agakuba n’amafaranga 2000Frw agurishwa buri kilo kimwe cy’ibihumyo, yabona nibura ku munsi amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100,000Frw.
Bizimana avuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo abukorera mu rugo iwe mu gisharagati cyubatse ku buso butarenga intambwe 15 z’uburebure ku 10 z’ubugari.
Bizimana akomeza avuga ko abacuruzi biganjemo abanyamahoteli baba bifuza ibihumyo byo gukoramo ’pottage’, isupu, sambusa, ’boullette’ na ’brochette’. Ni ikiribwa abahanga mu mirire bavuga ko cyuje intungamubiri.
Bizimana agira ati "Abacuruzi bamenye ko ufite ibihumyo, bakamenya nimero za telefone zawe, amatwi yaturika kubera guhora baguhamagara, buri munsi bagenda baduhamagara".

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa, yahaye ikaze umushinga u Bushinwa bufatanyijemo n’u Rwanda, wo guhinga ibihumyo nk’igihingwa kidasaba ubutaka bunini cyangwa ifumbire.
RAB ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, byahuguye abahinzi b’ibihumyo ku buryo bwo gukoresha imbuto nshya yitwa ’button’ idapfa kwangirika kandi ikabasha gutwarika byoroshye.

Dr Karangwa agira ati "Turabahugura kugira ngo bakoreshe ikoranabuhanga riruseho, ntabwo ari Leta iza ngo ihinge ibihumyo ahubwo irabahuza n’aho babikora neza, twibanze cyane ku kureba uko amasoko yakwaguka."
Dr Karangwa avuga ko yumvikanye na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun kugira ngo abahinzi b’ibihumyo babe bakoherezwa muri icyo gihugu kugirana ubufatanye n’abahinzi, abanyenganda n’abacuruzi b’ibihumyo baho.

Ambasaderi Xuekun avuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo bumaze kuba umwuga utunze benshi mu Bushinwa, kandi ko ari igicuruzwa gifite isoko rinini, cyakuye za miliyoni z’abaturage munsi y’umurongo w’ubukene.
Nk’umuntu uturuka mu cyaro cy’u Bushinwa, akaba umukunzi w’ibihumyo agira ati "Nzahora mbashyigikira (abahinzi b’ibihumyo mu Rwanda) ku buryo bukomeye".
Kuva mu mwaka wa 2006 kugeza ubu u Bushinwa bumaze gutoza abahinzi b’Abanyarwanda barenga 35,000 mu bijyanye no guteza imbere ibihumyo, ababishoyemo imari bakaba batanga toni 250 z’ibihumyo buri mwaka.

Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
Nitwa tharcisse nduye mukarere ka rutsiro umurenge wa kivumu akagari ka bunyoni ndifuza guhinga ibihumyo ese nabona imigina Ute? Nganasobanurirwa uko babishiga mumfashe rwose kdi IMAnA yabaha umugisha mubikoze
Ntuye muntara yamaryaruguru akarere ka Rulindo nifuza imigina. Mumfashije. Nkayibona muburyo bw oroshe cyangwa mukandangira ahonayibona mwabamukoze. Nimero 0798064287.
Ndasaba abafite ubunararibonye kubuhinzi bwibihumyo mumfashe ngiricyombibariza kuko njyewe ibyange biriguhomba murakoze
nitwa Byiringiro jonas ntuye muntara y` amajyaruguru akarere gicumbi umurenge wakageyo umudugudu wamunini Namber (0794166102) ndasaba abamenyereye guhinga ibihumyo mwampfasha nkagira icyombibariza konjyewe ndiguhomba murakoze
Ndashaka imigina
murakoze turabiziko ibihumyo bipfavuba mwadufasha tukabona amasoko cyangwa mukadufasha mukaduha uburyo bwogutunganya umusaruro mukaduha uruganda rutunganya ibihumyo kuburyo twakwihaza tukagemura nohanze yigihugu murakoze
murakoze nkuko tubizi ibihumyo bipfsvuba ise twabona isokoryabyo kandinanone mwabona uburyobwokuba bwizaburuseho twakora nkabanyaRWANDA bishoboka ese nkubuyobozi mwadufasha mukaduha uruganda rushobora gutunganya umusaruro wibihumyo kuburyobuhoraho kuburyo nkomurwanda twakwihaza ndetsetukohereza nomumahanga murakoze
Abantu bafite isoko ryigihumyo batubwire tujye tubaha ku musaruro
Nifuzaga contact z umuntu cga company ifite uburamhe muguhinga ibihumyo.
Nifuzaga contact z umuntu cga company ifite uburamhe muguhinga ibihumyo.
Ntuye Nyabihu mfite itsinda ry’abahinzi ariko nta bumenyi dufite kuri iki gihingwa tubikora uko tubyumva Nyabihu Bigogwe Basumba buheke
Baza izi 0788660611 baraguha ubufasha