U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku ikawa

Mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ngarukamwaka ivuga ku bwiza bw’ikawa, hakazashyirwaho imirongo ngenderwaho izafasha ibihugu kumenyekanisha no gucuruza ikawa mu mucyo.

Ibihugu bihingwamo kawa cyane bisimburana mu kwakira inama yiga ku buryo bwo guteza imbere icyo gihingwa
Ibihugu bihingwamo kawa cyane bisimburana mu kwakira inama yiga ku buryo bwo guteza imbere icyo gihingwa

Iyo nama igiye kuba ku nshuro ya 17 ariko ikazabera mu Rwanda bwa kabiri, itegurwa n’Ishyirahamwe Nyafurika rihuza Ibihugu bihinga Kawa (AFCA).

Ibyo bihugu ni u Rwanda, u Burundi, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Kenya, Malawi, Afurika y’Epfo, Tanzaniya, Uganda, Zambia na Zimbabwe. Ibyo bihugu bisimburana mu kwakira iyo nama.

Iyo nama izaba kuva ku ya 13-15 Gashyantare 2019, ikaba itumirwamo abahinzi b’ikawa, abayicuruza mu bihugu byabo no ku rwego mpuzamahanga ndetse n’abafata ibyemezo ku icuruzwa ry’icyo gihingwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikawa mu Kigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), Dr Celestin Gatarayiha, avuga ko iyo nama izanareba ku buryo bwo kubona amafaranga ashorwa mu buhinzi bw’ikawa.

Ati “Iyo nama izazamo kandi abanyemari mpuzamahanga bakora ku ruhererekane rwo gutunganya ikawa, bakazaganira ku burambe bw’ibikorwa by’abahinzi nyafurika ba kawa n’ahazaturuka imari bakenera”.

Yongeraho ko iyo nama izahuza abantu 2000 b’impuguke mpuzamahanga ku by’ikawa bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, bakazavuga ku buryo bwo gutera inkunga amashyirahamwe y’abahinzi bayo kugira ngo agire imbaraga bityo bongere ubwinshi n’ubwiza bwa kawa beza.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihingwamo kawa ikunzwe ku isoko mpuzamahanga
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihingwamo kawa ikunzwe ku isoko mpuzamahanga

NAEB itangaza ko u Rwanda rwacuruje toni 21.960 za kawa kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, ikaba yarinjije asaga miliyari 69Frw.

Cyamunara iheruka y’ikawa y’u Rwanda yakorewe kuri Interineti. Icyo gikorwa cyatumye igurwa ihenze inshuro eshanu ugereranyije n’igiciro kiri ku isoko mpuzamahanga, kuko yaguzwe Amadolari ya Amerika 41.22 ku kilo mu gihe ahandi yaguraga Amadorali ari hagati ya 8-12.

Andi mahirwe kuri iyo kawa ni aturuka ku masezerano mpuzamahanga ku icuruzwa ryayo mu buryo bw’ikoranabuhanga (eWTP) yashyizweho umukono na Perezida wa Repuburika Paul Kagame na Jack Ma, umuyobozi wa Alibaba Group, ku ya 31 Ukwakira 2018.

Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center (KCC) ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikawa yihariye ku mutima wa Afurika”, ikaba yitezweho ibiganiro bizatuma ibihugu bizamura umusaruro wa kawa hagamijwe ko bidatakaza amasoko mpuzamahanga.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka