U Rwanda rugiye gutangira kugurisha imbuto y’ibigori hanze y’igihugu

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Charles Bucagu avuga ko batangiye gufasha abatubuzi b’imbuto z’ibigori zikorerwa mu Rwanda gushaka uburyo zagurishwa hanze y’igihugu.

Imbuto ya RHM ituburirwa mu Rwanda ifite ubushobozi butanga umusaruro nk'uw'izatumizwaga hanze, yo ikazirusha kwihanganira imihindagurikire y'ikirere
Imbuto ya RHM ituburirwa mu Rwanda ifite ubushobozi butanga umusaruro nk’uw’izatumizwaga hanze, yo ikazirusha kwihanganira imihindagurikire y’ikirere

Mu myaka ibiri ishize nibwo RAB yashyize imbaraga mu butubuzi bw’imbuto y’ibigori kuko izaturukaga hanze zari zihenze kandi no kuzigeza mu gihugu bikagorana ku mpamvu zitandukanye.

RAB ivuga ko kuri ubu imbuto y’ibigori ituburirwa mu Rwanda imaze kugera ku kigero cya 80% by’imbuto yose ikenewe.

Umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Bucagu Charles avuga ko hari ibiganiro bigamije gufasha abatubuzi bo mu Rwanda gucuruza imbuto y’ibigori hanze y’igihugu.

Ati “Ubu ibiganiro bigeze kure kugira ngo tubafashe mu bijyanye n’amategeko ndetse n’ubuziranenge, izi mbuto zishobore gukoreshwa mu Rwanda ariko n’izisagutse zishobore kujya hanze mu bihugu bindi bazigurisha.”

Avuga ko mu gutubura imbuto bateganya byinshi ku buryo zisaguka kugira ngo zitangirika zikaba ari zo zigomba kugurishwa.

Dr. Bucagu kandi avuga ko ku mbuto zihingwa mu misozi migufi izihari zirenze izikenewe ku isoko ry’u Rwanda.

Avuga ko ku zihingwa mu misozi miremire ari ho hakiri icyuho ariko nabwo mu gihembwe cy’ihinga 2021 B, bazaba bihagije ku buryo nta mbuto izatumizwa hanze y’igihugu.

Agira ati “Imbuto zihingwa mu misozi migufi izihari zirenze izikenewe iwacu, ahakiri icyuho ni ku zihingwa mu misozi miremire ariko nabwo igihembwe cy’ihinga 2021 B, ntituzatumiza imbuto hanze ku zisanzwe zunganirwa na Leta (ibigori, ingano na Soya kuko tuzaba dufite iziduhagije.”

RAB kandi ivuga ko imbuto z’ibigori bituburirwa mu Rwanda zera ku kigero cy’izatumizwaga hanze kandi zikabasha no kwihanganira ikirere cy’u Rwanda.

Ikindi ni uko ngo imbuto zituburirwa mu Rwanda zigura amafaranga atagera kuri 600 mu gihe izituruka hanze ziba ziri hagati ya 1800 na 2000 hariho nkunganire.

Dr Bucagu avuga ko nkunganire izaguma ku mbuto zituburirwa mu gihugu naho izituruka hanze nta nkunganire ya Leta izongera kubaho kuko Leta itazongera kuzitumiza.

Icyakora ngo abashoramari bashobora kuzitumiza bakagurisha abahinzi bazikeneye.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare Kagwa Evalde avuga ko imbuto ya RHM 1407 yera ku kigero cya toni 7 kuri hegitari ariko nabwo abahinzi babikoze uko bikwiye banarengeje uwo musaruro.

Ati “Naguha urugero rw’abahinzi mu kibaya cya Rwangingo mu Karere ka Nyagatare bateye RHM1407 ariko bambwiye ko batangiye kubona toni 7 kuri hegitari imwe. Birumvikana uko bazagenda barushaho kuyihinga bubahiriza amabwiriza yose izarengaho.”

Mu Rwanda hari abatubuzi b’imbuto 12 batubura iy’ibigori ingana na toni 3,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyombuto mushaka gutanga hanze y,igihugu abahinzi twarayibuze ubwo sukwibeshya muyishyire ku isoko natwe tubanze twihaze mudukure kuri WH403 ziheka nyirakagori

Claude yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ubuse twemeze ko twebwe twamaze kwihaza kuburyo dusagurira amahanga bitari bimwe byo gutekinika? Niba twarihagije kuki imbuto ikigera kubahinzi icyererewe?

KAYITARE Blaise yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka