U Rwanda rugiye gutangira kohereza imbuto z’ibigori muri RDC na Santrafurika

U Rwanda rushobora gutangira kohereza ubwoko butandukanye bw’imbuto y’ibigori muri Repubulika ya Santrafurika (CAR) no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

U Rwanda rurihagije ku mbuto y'ibigori ku buryo rugiye gutangira kuyigurisha hanze
U Rwanda rurihagije ku mbuto y’ibigori ku buryo rugiye gutangira kuyigurisha hanze

U Rwanda rwamaze kohereza imbuto nkeya zo gukorerwaho igerageza muri ibyo bihugu nk’uko byatangajwe na Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru RAB.

Karangwa yagize ati “Twamaze gutangira kugeragereza izo mbuto muri ibyo bihugu, kugira ngo turebe umusaruro zizatanga, tumenye niba zemera ubutaka n’ikirere byaho”.

Karangwa yatangaje ko RDC ari ryo soko rinini kuko ari igihugu gikora ubuhinzi cyane, kandi n’igice kinini cy’icyo gihugu kikaba gifite ubutaka busa n’ubw’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New Times.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abayobozi b’u Rwanda bagiranye ibiganiro n’Ikigo gishinzwe ubuhinzi muri Santrafurika, bareba uko izo mbuto zimeze muri icyo gihugu.

Amasezerano ajyanye n’imbuto z’ibigori aje mu gihe u Rwanda rusigaye rubona ibigori bihagije isoko bikanasaguka, azafasha u Rwanda kongera ingano y’ibyo rwohereza mu mahanga, kuko ubu ibyo rutumiza bikiri byinshi ugereranyije n’ibyo rwoherezayo.

Dr Karangwa yavuze ko u Rwanda, ubu rutubura imbuto y’ibigori ikubye kabiri iyo rwatumizaga mu mahanga mu myaka mikeya ishi.

Yagize ati “Imbuto dutubura yamaze guhaza isoko rihari mu gihugu, gahunda irakomeje yo gukangurira abahinzi b’Abanyarwanda guhinga imbuto z’indobanure ndetse no kohereza izo mbuto ku isoko ryo mu Karere”.

U Rwanda rwahagaritse gutumiza mu mahanga imbuto y’ibigori, ingano ndetse na Soya guhera muri Nzeri 2021. Guverinoma y’u Rwanda yatumizaga toni 3.500 z’imbuto y’ibigori buri mwaka, ikishyura asaga Miliyari 6 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu, u Rwanda rutubura imbuto nziza y’ibigori zigera kuri toni 8.875 harimo toni 7.207 z’imbuto y’ibigori bya ‘hybrid’, hari kandi n’abikorera batubura imbuto ndetse na sosiyete zigera kuri 30 zikora ako kazi ko gutubura imbuto no kuzigeza ku bahinzi.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, nta mafaranga yo gutumiza mu mahanga imbuto z’ibigori, ingano na soya yakozwe, kuko igihugu cyamaze kwihaza kuri izo mbuto.

Dr Karangwa yongeraho ko ubu hataramenyekana amafaranga u Rwanda ruzungukira mu kohereza izo mbuto mu mahanga.

Ati "Ariko tugendeye ku gaciro k’imbuto, na gahunda y’igihugu y’ubuhinzi bugamije ubucuruzi, twavuga ko twiteze kuzungukiramo byinshi".

Gahozaho Jean, utubura akanacuruza imbuto yishimiye kumva iyo nkuru, kuko byaba bitanze amahirwe y’isoko rinini bagurishaho imbuto, ndetse ko byakongera n’urwego rw’ubucuruzi bwabo.

Yagize ati "Ikintu kijya kitugora cyane ni ukubona isoko tugurishaho imbuto dutubura, kuko dutubura nyinshi ziruta izikenewe ku isoko ryo mu gihugu, kandi tuba twashoye menshi mu butubuzi bwazo, rimwe na rimwe ugasanga bituviramo ibihombo".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka