U Rwanda n’u Bushinwa bigiye kongera abahinzi b’ibihumyo n’ababifungura

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, biyemeje kongera abahinzi b’ibihumyo no gukangurira Abaturarwanda kubirya (kubifungura), mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Ibihumyo byamurikiwe abitabiriye iyo nama
Ibihumyo byamurikiwe abitabiriye iyo nama

Umukozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Hatungimana Mediatrice ndetse n’abahinzi b’ibihumyo, bavuga ko ari ikiribwa gifatwa nk’imboga zirishwa umutsima, umuceri n’ibindi nkabyo.

Hatungimana agira ati "Harimo uburyo bwo kurwanya imirire mibi kuko, ibihumyo bifite intungamubiri zikubye inshuro ebyiri kurusha inyama".

Umuhinzi w’ibihumyo witwa Bizimungu Félix utuye i Muhanga, avuga ko umuntu udashoboye kubyumisha ngo abisyemo ifu yo gukora isupu cyangwa potaje, ashobora kubikekamo uduce dutoduto akabiteka nk’uteka inyama.

Bizimungu avuga ko kuva yatangira guhinga ibihumyo mu myaka icyenda ishize nta kindi akora kuko bimuhagije.

Avuga ko abihinga ku butaka buto butarengeje metero 30 kuri 50, ariko ngo yihemba umushahara urengeje ibihumbi 200Frw buri kwezi.

Bizimungu ati "Mu kwezi nshobora kwiha umushahara uri hagati y’ibihumbi 200Frw n’ibihumbi 250Frw, no mu gihe cy’izuba turasarura mu buryo bushimishije, ku badafite ubutaka ibihumyo ni igihingwa cyiza cyane kuko kuri metero kare imwe duhingaho imigina 64 ibasha gutanga ibiro hagati ya 10-15".

Hatungimana Mediatrice (ibimoso) ushinzwe Ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga muri RAB
Hatungimana Mediatrice (ibimoso) ushinzwe Ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga muri RAB

Yongeraho ko iyo migina 64 ihinzwe kuri metero kare imwe y’ubutaka (mu nzu yabugenewe ifite isuku), ihesha umuntu amafaranga atari munsi y’ibihumbi 60 buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu.

Abahinzi bo mu bihugu 106 u Bushinwa bumaze kugezaho ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo ryitwa Juncao, bavuga ko barimo kugera ku Ntego z’Iterambere rirambye (SDGs), bitewe n’uko icyo gihingwa ngo gikemura ibibazo byinshi.

Uretse kwiteza imbere mu mirire no mu bukungu, ibyatsi bikoreshwa nk’ifumbire yo gukora imigina y’ibihumyo birwanya isuri, bikagaburirwa amatungo, bigakorwamo ibicanwa ndetse n’ibikoresho byo mu nzu nk’ameza, intebe n’ibitanda bikomeye kurusha imbaho.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ivuga ko ikomeje gutanga umurama w’ibihumyo n’amahugurwa ku Banyarwanda, mu rwego rwo kubafasha kugera ku ntego z’Iterambere rirambye.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun hamwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Olivier Kamana
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Olivier Kamana

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun avuga ko uretse mu gihugu cye, ibindi bihugu bimaze kugezwamo ikoranabuhanga rya Juncao, bimaze guhindura imibereho y’abaturage babyo.

Kuva mu mwaka wa 2006 ubwo iryo koranabuhanga ryagezwaga mu Rwanda, rimaze kwitabirwa n’abahinzi b’ibihumyo barenga ibihumbi 35, ariko MINAGRI ikaba yiyemeje gukuba kabiri umubare wabo mu gihe kitarenze imyaka itanu.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Dr Olivier Kamana agira ati "Turizera ko mu myaka itanu bazaba bamaze kugera mu bihumbi 70, ikigo kibahugura kirahari, turashaka kongeramo ingufu dufatanyije n’abaterankunga baturuka mu Bushinwa".

Dr Kamana avuga ko iyi gahunda izajyana no gukangurira Abaturarwanda gufungura ibihumyo, no kubereka uko bitegurwa.

Inama yaganiriye ku bihumyo kuri uyu wa Kabiri, yahuje inzego n’abahinzi baturuka mu bihugu bya Eritrea, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Nigeria, Zimbabwe n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka