Ubuyobozi bw’uruganda na Sosiyeti ya Rwanda Mountain Tea irukoresha, bavuga kandi ko abasoromyi b’indashyikirwa mu kwinjiza umusaruro ari bo ku isonga bagiye guherwaho bahabwa telefone z’ikoranabuhanga rigezweho (Smart Phones) muri gahunda ya Connect Rwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ibyo biravugwa mu gihe hari abasoromyi b’icyayi bakoraga urugendo rurerure aho bavuga ko bakoraga nk’ibirometero bitandatu ku munsi bajya banava gusoroma icyayi, ayo macumbi akaba azaba yuzuye mu mwaka umwe.
Abasoromyi b’icyayi kandi ngo bagiye kubakirwa amarerero abiri yiyongere kuri rimwe ryari risanzwe kugira ngo ababyeyi bafite abana babashe kubona uko bakora akazi n’abana babo bakurikiranwa neza.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro Hakizayezu Marc avuga ko nibura amazu abiri ateganyijwe kubakwa azacumbikira abasoromyi 400 bazaba bagabanyije mu mazu manini, abiri ku bagore n’abagabo.
Agira ati, “Hari abasoromyi bakora urugendo rwa kure baza gusoroma banataha iwabo, ayo mazu azabafasha gutaha hafi kandi n’uruganda rwongere umusaruro kuko bazajya babasha gusoroma icyayi cyinshi, ari nako bunguka amafaranga menshi kuko umuntu ahemberwa umusaruro yinjije”.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Rwanda Mountain Tea, Bisengimana Jonathan, avuga ko uruganda rwa Rutsiro rufite icyayi cyiza ku buryo kiza ku mwanya wa gatanu mu nganda zisaga 200 zijyana icyayi ku isoko mpuzamahanga mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba.
Avuga ko kwita ku musoromyi ari bumwe mu buryo bwo kuzamura umusaruro kuko umusoromyi adahari uruganda rutabona umusaruro wo gutunganya, ari na yo mpamvu abasoromyi bakwiye koroherezwa ingendo.
Agira ati, “Umusoromyi ni we muntu w’ibanze ku ruganda kuko uko asoroma neza kandi icyayi cyinshi byongera umusaruro n’ubwiza bw’icyayi, udafite umusoromyi akazi kahagarara, ni we uruganda rushingiyeho”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, avuga ko kubaka amacumbi y’abasoromyi ari igitekerezo cyiza uruganda rwagize ku buryo hari icyizere cy’uko ruzakomeza kuzamura no kunoza umusaruro warwo.
Agira ati, “Niba umusoromyi yakoreshaga amasaha atandatu y’urugendo, bivuze ko yinjizaga bike kuko amasaha menshi yayamaraga mu kuza ku kazi no gutaha. Amacumbi azatuma babasha kongera umusaruro”.
Ubusanzwe umusoromyi ufite uburambe ashobora gusoroma hagati y’ibiro 50 kugeza ku biro 100 ku munsi, ni ukuvuga ko ashobora guhembwa hagati y’ibihumbi bibiri (2000frw) n’ibihumbi bine (4000frw) ku munsi kuko ahembwa amafaranga 40 ku kilo kimwe cy’amababi y’icyayi yasoromye.
Uruganda rwa Rutsiro rwashinzwe muri 2014, rukaba rufite abakozi 1500 bakorera uruganda habariwemo n’abasoromyi b’icyayi. Umwaka ushize wa 2019 uruganda rwinjije mu Karere ka Rutsiro amafaranga asaga miliyoni magana atanu yahembwe abakozi n’ayinjiye mu bahinzi b’icyayi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|