Rusizi: Nyuma yo gutinya amarozi bashyize bemera guhinga imirima bahawe mu gishanga cya Matyazo

Nyuma yuko abaturage bo mu murenge wa Bweyeye basaranganyijwe igishanga cya Matyazo, bamwe banze gutangira guhinga kubera bagenzi babo bari basanzwe bafitemo imirima babateraga ubwoba bababwira ko nibatinyuka guhinga ahahoze imirima yabo bazabaroga.

Ayo makimbirane yavuye ku ishyari abari bafite imirima mini muri icyo gishanga bagize kubera ko ngo batishimiye imirima bahawe mu gihe cyo kubasaranganya na bagenzi babo batagiraga aho guhinga.

Ku munsi abahinzi bagombaga kwitabira guhinga imirima bahawe hakoreshejwe tombora ngo haje abahinzi 21 mu bahinzi 181 bari bahawe imirima kubera gutinya ko barogwa n’abagenzi babo; nkuko byatangajwe n’umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye, Muhirwa Philipe.

Nyuma yo kumenya ko abaturage bashizweho iterabwoba na bagenzi babo ridafite aho rishingiye, umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye kwegera abaturage bagahosha ayo makimbirane kuko ngo adakomeye kuruta ayabaye ku isaranganywa ryigishanga cya Bugarama.

Gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Rukazambuga Girbert, yavuze ko hagomba ubufasha butoroshye kuko ngo azi neza ko abaturage ba Bweyeye batoroshye kubumvisha ibyiza by’isaranganywa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye hamwe n’izindi nzego za Polisi bagerageje guteranya abaturage babasobanurira ko bagomba kubana neza baharanira ko buri wese yabaho neza bakava mubyo gutera bagenzi babo ubwoba, nibwo abaturage baje kumva impanuro z’abayobozi bahita bitabira gutangira guhinga imirima bahawe.

Akarere ka Rusizi kakoze imirimo yo gutunganya no kwagura igishanga cya Matyazo hagamijwe kukibyaza umusaruro mu rwego rwo kugirango gisaranganywe abaturage bose bo mu murenge wa Bweyeye harimo n’abataragiragamo imirima.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka