Rusizi: Nta muturage wabujijwe gusarura imyaka ye

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buratangaza ko nta muturage wigeze abuzwa uburenganzira ku musaruro we w’ibigori, umuceri n’ibindi. Ibi bije bivuguruza ibyari byanditswe n’urubuga rutemewe mu Rwanda, www.leprophete.fr, rwari rwanditse ko abaturage babujijwe gusarura imyaka yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana, avuga ko uru rubuga rwafashe nabi ubutumwa bwatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza bwari bugamije kwibutsa abaturage ko batagomba kugurisha imyaka itarera (kotsa)by’umwihariko ibigori n’umuceri.

Ubuyobozi buvuga ko mu rwego rwo kungerera agaciro uwo muceri, abahinzi basabwa gusarurira mu matsinda no mu makoperative bishyiriyeho, bakawumisha neza ndetse n’igihe cyo kuwugurisha bakagurishiriza hamwe kugira ngo birinde guhendwa.

Itangazo ryasohowe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, tariki 07/01/2012, rivuga ko abaturage bafite uburenganzuro busesuye ku musaruro wabo gusa bakaba bakwiye kwirinda kugurisha ibihingwa bikiri mu mirima bitari byera.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abantu bose bakwiye kumenya ko amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi bw’imyaka atemerera abajya kuyigurira abaturage ikiri mu mirima, bita “kotsa imyaka.”

Ryongeraho ko imbaraga nyinshi zashyizwe mu guhingira hamwe no gukoresha ifumbire bidakwiye gupfa ubusa kubera kudahesha agaciro umusaruro babonye. Rigira riti: “Tugomba gusarura neza, tugahunika ndetse tukajyana ku isoko, aribyo shingiro ry’ubukire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi kandi avuga ko itangazo ryatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, tariki 27/12/2011, ryari rigendereye gushimangira imitunganyirize myiza y’umusaruro. Gusa uyu muyobozi avuga ko ibihano bivugwa muri iri tangazo bidafite agaciro kubera ko bitemejwe n’inama njyanama y’umurenge.

Emmanuel N. Hitimana na Jean Baptiste Micyomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka