Rusizi - Bahangayikishijwe n’isoko ry’Abanyekongo badashobora guhaza

Bamwe mu bahinzi bahinga ibihingwa nk’inyanya n’imyumbati mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’isoko ry’abanyekongo badashoye guhaza, bishobora kuzatera ikibazo y’ibiribwa muri aka karere mu minsi iri imbere.

Abahinzi b'inyanya ngo babuze isoko mu gihe abandi bavuga ko babuze ibyo bagurisha kubera isoko rihari
Abahinzi b’inyanya ngo babuze isoko mu gihe abandi bavuga ko babuze ibyo bagurisha kubera isoko rihari

Mu gihe hari abahinzi bavuga ko bahangayikishijwe n’ubunini bw’iri soko, hari bagenzi babo babiburiye isoko. Ubuyobozi bw’aka karere ntibwemeranwa na bo kimwe n’abandi baturage baho ahubwo bukavuga ko isoko ry’abanyekongo ribabana rinini ku buryo bibagora kurihaza.

Aba bahinzi basobanura ko umusaruro w’ibihingwa by’imyumbati n’inyaya byeze cyane bituma abaguzi baba bake bityo bigatuma babitangira amafaranga make kugira ngo bitabapfira ubusa.

Mbarushimana Samuel ati ”twagezaga muri iki gihe ikiro cy’imyumbati kigura amafaranga 250 none ubu kiri kugura 140. Imyumbati yareze cyane isoko rijya hasi cyane ukaba wahinga hegitari ebyiri ukaba utagurisha ngo ukuremo inka mudukorere ubuvugizi kuko n’ubundi izaba myinshi.”

Abanyekongo bagura imyaka ari benshi bakayambukana iwabo ku bwinshi
Abanyekongo bagura imyaka ari benshi bakayambukana iwabo ku bwinshi

Nyamara na none ibi bitandukanye n’ibyo abandi baturage nabo bo muri aka karere bavuga ko ahubwo guhaza isoko ry’abakonyekongo bitaborohera na mba kugeza n’aho aba banyekongo binjiye mu mirima bakagura imyaka itarera.

Nshizirungu Elie yungamo ati ”inyanya iyo zeze nkubu akadobo kagura 1000 kubera ko ntasoko rihamye dufite.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem yatangajwe n’abavuga ko babuze ababagurira umusaruro ahubwo avuga ko bashobora kuba bashaka isoko nabi, icyakora abizeza kubibafashamo.

Ati” sinzi ahantu bashakiye isoko kuko ahubwo ikibazo dufite hano Rusizi, ni icy’uko tutabasha guhaza isoko dufite hari isoko ry’abanyarusizi ubwabo ariko tukagira n’isoko ry’abakongomani tutabasha guhaza”.

Kayumba Ephrem uyobora akarere ka Rusizi
Kayumba Ephrem uyobora akarere ka Rusizi

Akomeza agira ati “Mu minsi ishize ikibazo nakiraga ahanini cyari icyo kuvuga ngo turongera umusaruro gute kugira ngo tubashe guhaza isoko.”

Muri rusange, ni gake wakumva umuturage w’i Rusizi avuga ko yabuze umugurira umusaruro we bitewe n’isoko ryagutse ry’abatuye umugi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ahubwo bamwe mu basesengura iby’iri soko basanga mu gihe byakomeza gutya, ntihagire ingamba zifatwa zo kongera umusaruro cyangwa kugabanya igitutu cy’iri soko, bishobora kuzateza ikibazo cy’ibura ry’iribwa muri aka karere mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka