Rusizi : Abahinzi ntibanyuzwe n’igiciro cya 295Frw ku kilo cy’umuceri udatonoye

Mu kibaya cya Bugarama ho mu karere ka Rusizi, igiciro ku kilo cy’umuceri udatonoye cyamaze kwemezwa ko ari 295Frw kikaba cyemejwe nyuma y’impaka ndende hagati y’abanyenganda ziwutonora n’abahagarariye abahinzi.

Abahinzi ntibanyuzwe n'amafaranga 295 inganda zizabaguriraho umuceri
Abahinzi ntibanyuzwe n’amafaranga 295 inganda zizabaguriraho umuceri

Icyakora abahinzi ubwabo baravuga ko bacyemejwe ku ngufu kuko ngo batari bafite ahandi ho kujyana umuceri.

Kwemeranywa ku giciro cy’ikilo cy’umuceri udatonoye byabanje kunanirana hagati y’abahagarariye abahinzi bawo n’abanyenganda ziwutonora. Abahinzi bashakaga amafaranga 310 ku kilo mu gihe ba nyiri inganda bari barahiye ko batarenza 290 na bwo bisa no kugirira impuhwe abahinzi.

Izi mpaka zarangiye nta cyo zigezeho ariko nyuma y’iminsi umunani impande zombi zongera guhura maze hemezwa 295. Kuri iyi nshuro, abahinzi bari bahibereye bavuze ko batanyuzwe.

Umuhinzi witwa Mukankusi Odette ati “ni 320frw mwari mukwiye kuduha byibura ariya 20 akaba aya koperative noneho 300 akaba ay’umuturage akazabona n’ayo yishyura asubira mu gishanga, n’abana bakabona amafaranga y’ishuri! Umva ayo mafaranga ni makeya twararenganye njye mbona ko nta gaciro twebwe abahinzi baduha.”

Nubwo bemeye kugurirwa umuceri wabo ariko ntibanyuzwe n'igiciro inganda zizawujyaniraho
Nubwo bemeye kugurirwa umuceri wabo ariko ntibanyuzwe n’igiciro inganda zizawujyaniraho

Aba bahinzi hari ibyo bashingiraho bavuga ko ari make harimo kuba ari bo bagura ifumbire, imirimo yose baba bawukozeho mbere yo gusarurwa, yewe n’igihe cy’isarurwa.

Uwitwa Ndagijimana Theobard we yagize ati “Ifumbire batugurishaga 360 yagiye kuri 560 none umuceri watewe ifumbire ihenze gutyo ngo usubire inyuma ubuse turagana hehe koko?”

Kuri ibyo kandi aba bahinzi bemeza ko inganda ziwutonora gusa ntizigire ikindi ziwukoraho hanyuma zikawugurisha uhenze ngo zikanarenzaho kugurisha ibishishwa byawo, ibi byose bikajya mu mifuka ya ba nyiri inganda.

Ibyo aba bahinzi baburana birasa n’aho nta giteganyije guhindukaho. Umuyobzi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, yari ahari maze yemeza ko nta gihombo kirimo nk’uko bo babyibwira kuko ngo Leta iba yabitekerezejo.

Ati “Nta gihombo bazahura na cyo kuko kugena kiriya giciro habaho ubushishozi bw’ababishinzwe nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi bakagena n’inyungu ku buryo umuhinzi atahura n’igihombo.”

Abahagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri bo ngo bagiye kureba uko umuhinzi yarushaho kunguka na ho abanyenganda kuri iyi nshuro, nta cyo bavugishije itangazamakuru.

Icyakora izi mpaka zitangira bwa mbere bavugaga ko na 290 kwaba ari ukugirira abahinzi impuhwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega inganda nababafasha kwicara hejuru y ’ abahinzi barya amafaranga menshi nonese 3kg z’ umuceri udatonoye havamo 2.1kg z’ utonoye kukoudatonoye iyo bawutonoye usohoka kuri 70% noneho rero 3kg ukagura udatonoye inganda ziwugura295x3=885 zikagurisha utonoye1kg fr900 donc 3kg utonoye2700 fr bigatuma n’uhinga atawurya mugihe inganda zinagurisha son de riz 150fr n’umuhinzi ufite itungo ntibabe bamuha na 1kg ya son de riz hakiyongeraho barre de riz CIMERWA igurira inganda hagati ya 5 na 6fr ku kiro namwe murebe iriya nyungu yose mu gutonora umuceri mukube na za toni zera mu Bugarama zinjira mu isandugu ya leta nibura ng zubake ibikorwa remezo muzatubarize oho arengera

jacques yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka