Ruhango: Guhinga urutoki rwa kijyambere bizazamura umusaruro w’abahinzi

Kuva aho bakanguriwe kureka guhinga urutoki rwa gakondo bagatangira guhinga mu buryo bwa kijyambere, abahinzi baravuga ko biteguye kubona umusaruro mwinshi ngo kuko batangiye kubona ko hari itandukaniro.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) kiravuga ko gifite intego yo gufasha abahinzi bakava mu buryo bwo guhinga gakondo bagashobora guteza ingo zabo imbere kandi bakanasagurira amasoko.

Abahinzi bo mu Ruhango, babifashijwemo na RAB batangiye guhinga intoki za kijyambere, kugeza ubu iyo witegereje intoki za kijyambere ubona zifite itandukaniro n’izihingwa mu buryo bwa gakando.

Abahinzi bavuga ko bari bamenyereye guhinga mu buryo bwa gakondo ariko ubu ngo biteguye kubuhagarika bakajyana n’amajyambere.

Aba bahinzi bafashe icyemezo cyo guhinga mu buryo bwa kijyambere nyuma y’amahugurwa bahawe na RAB, bakaba biteguye kubona umusaruro utandukanye n’uwo bajyaga babona.

Buturano Celestin mbere yezaga ibitoki bifite amaseri 3 ariko ubu yeza ibifite amasera 15 kubera guhinga kijyambere.
Buturano Celestin mbere yezaga ibitoki bifite amaseri 3 ariko ubu yeza ibifite amasera 15 kubera guhinga kijyambere.

Buturano Celestin, umwe mu bahinzi bafashe ingamba zo guhinga urutoki rwa kijyambere, avuga ko mbere agihinga urutoki mu buryo bw’akajagari aruvangamo ibishyimbo, amasaka, ibijumba n’ibindi igitoki kimwe cyeragaho amaseri 3 ariko ubu cyeraho asaga 15.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza ubuhinzi imbere kiravuga ko kiteguye gufasha aba bahinzi kugirango bagere ku musaruro ugaragara.

Imanishimwe Claudette ni umukozi RAB ushinzwe ushuri ryo mu murima, twamusanze arimo kwerekera abahinzi uburyo bagomba kwita ku ntoki za kijyambere, avuga ko uburyo bwa kijyambere ntawe bukwiye gutera ubwoba kuko butavunanye ndetse akenshi ngo urutoki nirwo rwishakira ifumbire.

RAB imaze guhugura abafashamyumvire bagera kuri 13 bazafasha abandi bahinzi gusobanukirwa ibyiza byo guhinga urutoki rwa kijyambere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka