RAB iravuguruzanya n’abahinzi ku myumbati yabahombeye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi kiritana ba mwana n’abahinzi b’imyumbati bo mu Ntara y’Amajyepfo ku kibazo cy’imbuto y’imyumbati yabahombeye.

Abahinzi bo mu turere twa Ruhango na Nyanza baherutse kugeza ikibazo cyabo mu Nteko Ishinga Amategeko, bavuga ko bananiwe kwishyura inguzanyo bahawe na Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD) kubera kurumbya, amakosa bakayashyira kuri RAB.

Umwumbati warwaye kabore nta cyo uba ukimaze.
Umwumbati warwaye kabore nta cyo uba ukimaze.

Umwe muri aba bahinzi witwa Rutaganda Alexis avuga ko amafaranga yashoye mu buhinzi ari inguzanyo yafashe none yabuze uko ayishyura.

Yagize ati “Nagurijwe miliyoni 19 n’igice muri 2013, ndahinga sinagira icyo nsarura none ndishyuzwa arenga miliyoni 26 kandi na n’ubu inyungu zikomeza kwiyongera.”

Perezida wa Koperative y’abahinzi b’imyumbati bo mu Mayaga(KOAIMA), Ndagijimana Léonard, avuga ko uruhare rwa RAB muri iki kibazo ari uko yabahaye imbuto ibabwira ko yizewe ariko nyuma iza kurwara turahomba.

Abaturage bagejeje ikibazo cyabo mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w'Abadepite.
Abaturage bagejeje ikibazo cyabo mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite.

Ati “Tunanirwa kwishyura inguzanyo twahawe na BRD. Tukaba twifuza ko RAB yadufasha kwishyura.”

Aba bahinzi basabye abadepite kubavuganira kuri BRD ikabakuriraho inyungu bakagerageza kwishyura ayo bahawe. Ikindi ngo abantu barishyuzwa amafaranga ari hagati ya miliyoni 9 na 28, batinya ko imitungo yabo yazatezwa cyamunara.

Ndabamenye Télesphore, ushinzwe umusaruro w’ibihingwa muri RAB, avuga ko nta ruhare na rumwe iki kigo gifite muri iki gihombo.

Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi baganira n'aba baturage.
Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi baganira n’aba baturage.

Ati “RAB ntabwo yajya kwishyura icyo gihombo kuko atari yo yagiteje, indwara zizana n’ihindagurika ry’ibihe, ikindi mu masezerano hagati y’abahinzi na Banki RAB ntabwo izamo, gusa iyo indwara yadutse ntitureberera, dufasha abaturage gushaka igisubizo.”

Visi Perezida wa Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Mukakarangwa Clotilde, yavuze ko bagiye kubikurikirana.

Aba bahinzi bahawe inguzanyo na BRD muri 2013, bahinga imyumbati ariko ntibeza kubera yangijwe n’indwara ya "kabore" ari na ho igihombo cyaturutse, gusa muri Mutarama 2015 bahawe imbuto nshya (NASE 14) kandi ngo iratanga ikizere nk’uko RAB ibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Apu, RAB izishyure! Yazanye ibyumbati bibishye bitagira n’ubugari bwiza. Ni imizi gusa nta cyanga bifite, mu gihe iyacu yari myiza, none ngo byanarwaye! Bazishyure!

kiki yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Imbaraga RAB yakoresheje mu kugeza imbuto y’imyumbati ku bahinzi, yewe hari n’iyo yatumizaha hanze , none ngo nta ruhare ibifitemo! Nk’uko NAEB yishyuye abaturage yahingishije amakawa atera na RAB, yishyure aba bahinzi. Ubu dufite ikibazo kuko tumaze kuva ku myumbati n’ubugari. Ese kuki batakoze ubushakashatsi bwari gutuma imyumbati yacu ya kinyarwanda yaryohaga ibasha guhangana n’indwara, bakatuzanira iriya ivuye hanze, ibiha kandi itaragiraga ubugari bwiza none ngo nayo yararwaye. RAB muhindure imikorere.

k.gr,.tr,. yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka