RAB irasaba abahinzi kudakoresha imiti ibonetse yose barwanya ibyonnyi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiraburira abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare, kudakoresha imiti yose ibonetse mu rwego rwo guhangana n’ibyonnyi.

Basabwe kudakoresha imiti ibonetse yose barwanya ibyonnyi
Basabwe kudakoresha imiti ibonetse yose barwanya ibyonnyi

Ibi bitangajwe mu gihe abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’Umuvumba, bavuga ko basigaye bahura n’indwara bigatubya umusaruro wabo.

Mu guhangana n’iki kibazo, Koperative CODERVAM ihinga umuceri ku buso bwa hegitari zisaga 400 bahuguye itsinda ry’abasore bagera kuri 40, bazajya batera imiti mu rwego rwo guhangana n’indwara.

Impamvu bahisemo gukoresha aba aho kuba abahinzi ubwabo, ngo ni uko kudaterera icyarimwe bituma indwara y’uburima bakunze guhura nayo idacika.

Umwe agira ati “Twasanze uburyo bwiza bwo guhangana n’indwara ari uguterera rimwe umuti tugahera kuri zone ya mbere tukarinda tugera ku ya nyuma, tukarwanyiriza rimwe ku buryo byagaragaye ko birwanya ubwo burwayi kuko iyo uburima bwageze mu murima, wuma wose ukaba utabona umusaruro.”

Guhangana n’indwara n’ibyonnyi mu muceri, igihembwe kimwe umuti uterwa incuro eshatu, umuhinzi agakatwa amafaranga 2,000 avuye ku musaruro aba yagemuye kuri Koperative.

Nyamara mbere siko byahoze ahubwo umuhinzi yirwanagaho mu guhangana n’ibyonnyi, ariko bimaze kugaragara ko hari abadatera umuti uko bikwiye indwara igakomeza gukwirakwira, nibwo bahisemo kubiharira Koperative ikazajya ikata amafaranga ku muhinzi wagemuye umusaruro we.

Guterera rimwe umuti ngo bituma udusimba turwanyirizwa rimwe bitandukanye na mbere, aho umwe yateraga, utateye udusimba tukavamo tugasubira mu mirima yatewe mbere.

Mu guhangana n’ibyonnyi ndetse n’indwara z’umuceri hifashishwa imiti ya BIM na Cymetrine.

Umushakashatsi muri RAB mu ishami rishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu mirima, Nkima Germain, aganira na RBA yasabye abahinzi kwirinda gukoresha imiti ibonetse yose.

Ati “Birinde gukoresha imiti yose ibonetse, hari ukuntu bitiranya imiti yenda bakaba bafata nk’imiti y’uduhumyo (champignon) bakayitera kandi ngo bararwanya agasimba. Ubundi iyo ushaka kuvura igihingwa cyawe ujya ku mugoronome cyangwa ushinzwe iyamamazabuhinzi akakugira inama y’umuti wakoresha, atari ugupfa kuvangavanga imiti uko wiboneye.”

RAB kandi isaba abahinzi kugira ubwirinzi mu gutera imiti ihangana n’ibyonnyi mu muceri, kwirinda gutizanya ibikoresho no guhindura imbuto y’umuceri bahinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka