Perezida Denis Sassou-Nguesso yasuye ishuri rikuru rya RICA

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso, yasuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera.

Perezida Sassou-Nguesso ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023.

Akigera muri RICA, Perezida Nguesso yakiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri, wamubwiye byinshi ku mikorere y’iyo Kaminuza, byiganjemo imirimo y’ubuhinzi ndetse n’Ubworozi ihakorerwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yabwiye Perezida Sassou Nguesso ko iyi Kaminuza yagiyeho, hagamijwe kugira ngo bafashe urubyiruko kurushaho kugira ubumenyi mu buhinzi n’Ubworozi, mu rwego rwo kugira ngo bafashe Leta kugera ku ntego zayo zo kwihaza mu biribwa.

Perezida Sassou-Nguesso wari uherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yeretswe uko inka zikamwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndetse n’aho amata amaze gukamwa abyarizwa umusaruro, agakorwamo Foromaje, ndetse na za Yawurute (Yogurts), ndetse n’andi wakwita ko ari mu buhunikiro, hanakorerwa ibiryo by’amatungo, yashimiye imikorere y’iyi kaminuza.

RICA ni kaminuza y’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi. Yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Howard G. Foundation.

Iherereye mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera, ikaba yarafunguye imiryango mu 2019, buri mwaka ikaba yakira abanyeshuri 84, aho imfura zayo 78 zizajya ku isoko ry’umurimo mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka.

Iyi Kaminuza Perezida wa Congo Brazzaville asuye, iri ku buso bwa hegitari 1 300 ziriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye n’amasomo ayitangirwamo, ikaba iri hagati y’ibiyaga bibiri, icya Kirimbi na Gaharwa.

Ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko rwitezweho kuzana impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda, ikaba ifite abanyeshuri 250 b’Abanyarwanda kandi bose bishyurirwa bakanitabwaho, 50% muri bo ni abakobwa, abandi 50% bakaba abahungu.

Muri porogaramu y’imyaka itatu, uwiga muri RICA ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri siyansi mu buhinzi n’ubworozi (Conservation Agriculture).

Ashobora kandi guhitamo kuba inzobere mu bworozi (Animal Production,) cyangwa ubuhinzi (Crop Production), gukoresha imashini mu buhinzi (Mechanization) ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi (Food Processing).

Integanyanyigisho z’iyi kaminuza zikoze mu buryo bufasha umunyeshuri kwiga, gukora ubushakashatsi no kwitoza ibyo yiga hagendewe ku miterere y’umuryango nyarwanda. Yigishwa kandi ibijyanye n’ubucuruzi, imiyoborere, kwihangira umurimo no gukoresha itumanaho.

Bitandukanye n’izindi kaminuza muri Afurika zigisha ubuhinzi, iri shuri rifite umwihariko wo kwigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu rurimi rw’Icyongereza.

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka