Nyaruguru: Imbuto y’ibirayi batazi aho yakomotse yateje impaka hagati y’abahinzi na RAB

Abahinzi b’ibirayi b’i Nyaruguru barifuza ko imbuto y’ibirayi bitukura yadutse iwabo yatuburwa nk’izindi mbuto z’ibirayi zemewe, kugira ngo na yo bajye bayihinga.

Imbuto yiswe Gatuku yateje impaka mu Karere ka Nyaruguru
Imbuto yiswe Gatuku yateje impaka mu Karere ka Nyaruguru

Aba bahinzi ngo basabye abashinzwe ubuhinzi muri aka karere ko iyi mbuto bise gatuku yajya mu zituburwa barabahakanira, bababwira ko itatuburwa kandi batazi aho ikomoka.

Umwe muri bo agira ati “Gatuku iraryoha, iba ifite n’agahumuro. Amaresitora n’abantu b’abakire barayikunda kuko ifiriti yabyo iba isa n’umuhondo.”

Ubundi ibi birayi inyuma bisa n’umutuku, ariko imbere ni umuhondo. I Nyaruguru bamwe babyita ibirayi bitukura, abandi bakabyita Gatuku cyangwa Gituku. Ariko ku isoko ry’i Huye, ari na ho bigurwa cyane, babyita Nyaruguru.

Ku isoko rero ngo ni byo bigurwa cyane, ndetse n’iyo bihinzwe byera vuba kandi cyane, ari na yo mpamvu abahinzi bifuza ko na byo byashyirwa mu mubare w’ibituburwa, abifuza kubihinga bakabibona ku bwinshi.

Narcisse Karengera na we ubihinga agira ati “Iyi mbuto ntituzi aho yaturutse, ariko twarayihinze turayikunda. Iraryoha, yera ibirayi byinshi kandi mu gihe gitoya. Mu minsi 95 iba yeze, mu gihe ibindi birayi byera mu minsi 120 kugera ku 130.”

Karengera anavuga ko iyi mbuto imera vuba uyigereranyije n’izo basanganywe kuko yo mu gihe cy’ukwezi kumwe ibirayi biba byazanye imimero, mu gihe izindi zimara hagati y’amezi abiri n’atanu.

Aphrodice Nkurunziza, Agronome w’Umurenge wa Kibeho, avuga ko n’ubwo iyi mbuto itari mu zemerewe gutuburwa, batabuza abahinzi kuzihinga.

Agira ati “Abashinzwe ubushakashatsi bw’imbuto z’ibirayi muri RAB batubwiye ko iyo mbuto batatanga uburenganzira bwo kuyitubura kuko hatazwi inkomoko yayo, ariko abaturage barayihingira bakanayigurisha nta kibazo.”

Janvier Kazindu, umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi, RAB ushinzwe ubugenzuzi bw’imbuto mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko ubusanzwe kugira ngo imbuto yemerwe bisaba ko ibanza gukorerwa ubushakashatsi, hanyuma igahabwa abayitubura na bo bakayigeza ku bahinzi.

Ati” Kubera ko iyi yahereye mu bahinzi, bizasaba ko ikorwaho ubushakashatsi, kugira ngo hamenyekane aho yakomotse, ari na bo bakorana na RAB bakayigeza ku bahinzi ku mugaragaro.

RAB iramutse itanze uburenganzira bwo kuyitubura byaba ari ukwiyitirira imbuto itari iyayo, kandi byaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga.”

Icyo Kazindu agiye gukora nk’ushinzwe ubugenzuzi bw’imbuto, ngo ni ugukorana n’abahinzi b’ibirayi, bakareba uko yera n’indwara ishobora kuba yagira, hanyuma akazashyikiriza icyifuzo cy’abahinzi RAB afite ibyo aheraho bifatika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abubwo RAB nitangire ubugenzuzi vuba maze nabarimo kuyihinga ejo ninarwara bazamenye imiti bakoresha naho kuyitubura nabyo bizaza

Nery yanditse ku itariki ya: 7-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka