Nyanza: Batangije ihinga basaba abaturage kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi

Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa cyenda umwaka w’2013 wakorewe ku rwego rw’Akarere ka Nyanza mu gishanga cya Busogwe kiri mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana tariki 28/09/2013 wahujwe no gutangiza igihembwe cy’ihinga 2014 A abaturage basabwa kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi.

Iki gishanga cyatangijwemo igihembwe cy’ihinga 2014 A cyahinzwemo ubuso bungana na hegitari 4 buzahingwamo ibigori nk’uko Mutesi Jean Pierre ushinzwe imirimo y’ubuhinzi mu karere ka Nyanza abivuga.

Abaturage n'abayobozi bushije ikivi kiri ku buso bwa hegitari enye.
Abaturage n’abayobozi bushije ikivi kiri ku buso bwa hegitari enye.

Ubwo abaturage basaga 500 bashokaga icyo gushanga mu gikorwa cy’umuganda rusange bari kumwe n’abayobozi babo batandukanye bo ku rwego rw’akarere ka Nyanza, ingabo na polisi hamwe n’abikorera ku giti cyabo barimo Banki ya Kigali ishami rya Nyanza.

Nyuma y’icyo gikorwa cy’umuganda abaturage bakanguriwe kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi zirimo bwaki n’izindi zigira ingaruka ku buzima bw’abazirwaye.

Ubu bukangurambaga bwari muri gahunda y’iminsi igihumbi yateguwe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda bugamije gukangurira abaturarwanda bose kurwanya imirire mibi.

Nyuma yo guhinga abaturage bicajwe hamwe bagirwa inama yo kurwanya indwara ziterwa n'imirire mibi.
Nyuma yo guhinga abaturage bicajwe hamwe bagirwa inama yo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Dr Kagabo Léonard intumwa ya Minisiteri y’ubuzima mu bitaro by’Akarere ka Nyanza yavuze ko imirire mibi igomba guhagurukirwa nka Malariya, igitundu n’izindi.

Yubukije abaturage ko bagomba kundya indyo yuzuye kandi bakayitegurana isuku ngo kuko ariyo soko y’ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yasobanuriye abo bari kumwe muri icyo gikorwa cy’umuganda rusange ko nta mpamvu yo kurwaza indwara ziterwa n’imirire mibi ngo kuko hirya hino mu giturage cy’aka karere hari ibiryo.

Yavuze ko ahubwo ikibazo kiriho ari uko abaturage batazi kubitegura neza ngo babijyanishe nibyo umubiri w’umuntu ukeneye.

Ati: “ Inka zirakamwa, inkoko zitera amagi ziri hirya no hino ahubwo usanga abantu baretse kundya ibyo bibafitiye akamaro bakajya mu bunywi bw’inzoga z’inkorano n’ibindi bibangiriza ubuzima bakibagirwa gufata amafunguro yuzuyemo intungamubiri.”

Abaturage bari muri iki gikorwa cy’umuganda bawusoje biyemeje gufata amafunguro yuzuye hagamijwe kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi ngo kuko n’ubundi ibiyagize babana nabyo aho batuye ndetse ibyinshi bikaba aribo babihinga mu mirima yabo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka