Ruboya Osée w’imyaka 60 y’amavuko ahinga imyumbati mu mudugudu wa Karuhwanya mu kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo; avuga ko nyuma y’ubushakashatsi yikoreye nta muntu ushobora kumubwira ko amarozi afite uruhare mu kubona umusaruro uhagije cyangwa muke (kurumbya).

Ruboya asobanura ko nyuma yo guhinga kenshi ntabone umusaruro ushimishije yibwiye ko ahari umurima we bawumenamo amarozi akaba ariyo atuma aburira umugisha aho abandi bawuboneye. Ati: “Nyuma yo kurumbya inshuro zitari nke nibwo nagiye gushaka imbuto nziza y’indobanure nyihinga mu butaka bwiza nafumbiye nkoresheje ifumbire y’imborera”.
Mu gihe cyo gusarura Ruboya yabonye umusaruro ushimije ku butaka yibwiraga ko baroze bigatuma adahinga ngo yeze byinshi nk’abandi. Ubwa mbere, ku giti kimwe c’umwumbati yasaruyeho ibiro birenga 40 bikomeza bityo ahinga akurikiza amabwiriza ahabwa n’impuguke mu by’ubuhinzi.

Kayinamura Syvestre uturanye na Ruboya mu kagali kamwe ka Gatagara avuga ko ubu basigaye bamufata nk’intangarugero muri ako kace kuko ibyo ahinze byose bimukundira bikera. Agira ati: “Guhinga ukeza biterwa n’ingufu washyize mu murima ugafumbira”.
Kimwe na Ruboya Kayinamura yahakanye ko amarozi nta ruhare afite mu gutuma umurima wera cyane cyangwa urumba.
Impuguke mu by’ubuhinzi zigira inama abahinzi yo guhitamo neza imbuto y’indobanure yihanganira indwara kandi mu gihe cyose bahinga bagafumbira ndetse banarwanya udukoko twibasira imyaka mu mirima yabo.
Ruboya nawe yiyemerera ko icyatumaga ahinga akarumbya ari uko ubutaka bwe bwari bwarakayutse nta kantu k’ikiryo bukifitiye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo yari imyumvire idahwitse ariko amarozi nayo ntawakwirengagiza ko adafite ububasha!!!!!!!!!!