Nyanza: Abahinzi barasaba kugabanyirizwa inyungu basabwa ku nguzanyo y’imbuto

Gahunda yo gushyira imyaka mu buhunikiro imaze gucengera mu baturage ariko uko bagenda bayitabira ni nako bagenda bayibonamo ibibazo bitandukanye nk’uko abahinzi bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza babitangaza.

Ikibazo abo bahinzi bavuga ko bafite kijyanye n’inyungu basabwa mu gihe habayeho kwiyambaza iryo hunikiro basaba imbuto yo gutera.

Abo bahinzi bavuga ko iyo bagurijwe nk’urugero ibiro 20 basabwa kuzishyura ibiro 40 by’imbuto ni ukuvuga inshuro ebyiri z’ibyo baba bagurijwe.

Iyo nyungu abahinzi basabwa bavuga ko iri hejuru cyane kuko iyo bamaze kuyishyura basigara amara masa ndetse no mu bukene bukabije bamwe batagize icyo biyungura.

Nk’iyo ibihe bitagenze neza umusaruro ukaba muke kandi baragurijwe imbuto ngo usanga babunza imitima bibaza aho ubwishyu buzaturuka.

Ndayambaje Kubwami Jules, umukozi ushinzwe ubuhunikiro bw’imbuto mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza avuga ko kwishyura imbuto ikubye kabiri iyo bafashe bitagamije kunama ku muhinzi ahubwo bigamije kuyongera kugira ngo igere kuri buri munyarwanda.

Akomeza asobanura ko ibyo nta mpungenge bigomba gutera abahinzi kuko aribwo buryo bwo kongera imbuto mu mahunikiro kandi hagamijwe kuyikusanyiriza ahantu hamwe heza kandi hatuma imbuto itangirika.

Icyakora n’ubwo bimeze gutyo abaturage basaba ko bagabanyirizwa inyungu basabwa ku mbuto bagujijwe kugira ngo bibafashe kwishyura mu buryo buboroheye kandi nabo bajye babasha kugira icyo basigarana.

Kuva aho Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangiye gushishikariza abaturage kugana amahunikiro ubu mu karere ka Nyanza hamaze kubakwa atatu agenzurwa n’umushinga wa LWH ukorera muri iyo Minisiteri.

Ihunikiro ry’imbuto riba ari inzu yubakishije amatafari ahiye ahagana mu gisenge cyayo hari utuntu tumeze nk’utudirishya duto dutwikirije utuyunguruzo ari natwo tunyuramo umwuka kugira ngo imbuto zihunitsemo zitangirika.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka