Nyamasheke - Abahinzi b’icyayi bagiye kumara umwaka imirima ihinze barabuze ingemwe

Mu gihe abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyamasheke bakorana n’uruganda rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke bashishikarizwa kugihinga cyane kugira ngo kirusheho kubateza imbere, aba bahinzi barataka ingemwe zacyo, ikibazo cyatumye imirima bateguye kugihingaho ikomeje gupfa ubusa kuva mu kwezi kwa munani 2018, ndetse bakaba babwirwa ko ingemwe zo gutera ku buso bongereye ku mirima yabo zizaboneka mu 2020.

Abahinzi b'icyayi barasaba ko bafashwa kubona imbuto yacyo ngo bahinge cyinshi
Abahinzi b’icyayi barasaba ko bafashwa kubona imbuto yacyo ngo bahinge cyinshi

Habiyambere Theogene ni umwe muri aba bahinzi bemeza ko ingemwe z’icyayi bazibuze ngo bongere ubuso bagihingaho dore ko ngo ubwabo batashobora kuzitunganyiriza, bagasaba uruganda rwa Gisakura bagemurira icyayi kubafasha kubona ingemwe zacyo.

Ati ”urabona abaturage dufite ubutaka dushaka guhingaho icyayi ariko ikibazo uruganda nirwo ruhumbika ingemwe ntabandi bazihumbika usibye uruganda kuko guhumbika birahenda... bisaba ingufu nyinshi; ifumbire mvaruganda, umukozi uhoraho kandi icyahumbitswe kijya guterwa hashize umwaka urumva ntamuturage wabishobora bisaba ingufu za Leta”.

Ntawiha Ruth yungamo ati ”ndi umuhinzi ufite hegitari imwe na are 84 ariko impamvu ntari kongera ubuso ni ikibazo cy’ingemwe nyakubahwa muyobozi muturwaneho imirima yacu ikeneye ingemwe.”

Umuyobozi w'uruganda rwa Gisakura Mungwakuzwe Yves yizeza abahinzi ko umwaka utaha aribwo bazabona imbuto
Umuyobozi w’uruganda rwa Gisakura Mungwakuzwe Yves yizeza abahinzi ko umwaka utaha aribwo bazabona imbuto

Baravuga ko uku gutinda gutera ikindi cyayi byabateye igihombo kuko basabwe guhinga imirima inshuro zirenze imwe basubiramo none amezi atanu arashize batarabona ingemwe.

Nkunzamahanga Jonas ati ” Iyo bavuga bati ntambuto tuzabona ubu ibijumba biba byareze cyangwa imyumbati none hapfuye ubusa.”

Umuyobozi w’uruganda rwa Gisakura Mungwakuzwe Yves arizeza aba bahinzi ko nyuma y’umwaka umwe uhereye ubu ,ingemwe ziri gutegurwa zizaba zigeze igihe cyo kugemuurwa ariko kandi ngo uruganda rukazanabigisha uburyo bwo kuzitegurira.

Ati ”turimo gutegura ingemwe muri uyu mwaka dufite ingemwe zisaga miriyoni esheshatu. Tugiye gushyiramo imbaraga mu ntangiriro z’uyu mwaka dutangirane nawo kugirango tuzakemure icyo kibazo. Urugemwe rw’icyayi rutegurwa amazi 12 ikindi ni uko tugiye kubigisha uko bategura ingemwe kugira ngo bajye bateganya uburyo bazajya bazibona ku giti cyabo.”

Ubuyobozi bw’uru ruganda rutangaza ko ruri gutegura ingemwe zigeze kuri miliyoni esheshatu zose zikazahabwa abahinzi mu kubafasha kongera ubuso bw’iki igihingwa kiri kuri hegitari 1333.

Ingemwe zikenewe zigera ku bihumbi 700, zizajya k’ubuso busaga hegitari 50, nk’uko umuyobozi w’uruganda rwa Gisakura yabitangarije Kigali Today.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko abahinzi bashobora guhinga ibindi bihingwa bimara igihe gito mu murima, ku butaka bwabo, mu gihe bagitegereje ko ingemwe ziboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka