Nyamagabe: Abahinzi bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ikirere

Aba bahinzi bo mu karere ka Nyamagabe baravuga ko imyaka yabo yangiritse kubera imvura nyinshi yaguye mu mezi ashize, n’iyari isigaye imerewe nabi n’izuba ryinshi kubera imihindagurikire y’ikirere.

Ubwo imvura yagwaga mu mezi abiri ashize yangirije imyaka myinshi, yiganjemo ingano zikunze guhingwa muri aka karere. Gusa gusa ibyo bibazo byabo bisa nk’aho bitari hafi yo gukemuka bitewe n’igihe cy’impashyi ikaze igihug kiri ruri kwinjiramo.

Hategekimana Martin, umuhinzi wo mu murenge wa Kamegeri, ati: “Ntawe umenya icyo ikirere gihatse, twari tuzi ko imyaka ya nyuma irokotse none ubu byaba ibishyimbo, byaba ibigori byose byumye”.

Benshi mu bahinzi batangaza ko bafite impungenge z’uko bashobora guhura n’ikibazo cy’inzara mu minsi ya vuba. Cyakora hari abatangiye kureba uburyo bahangana n’izuba bahinga mu bishanga imyaka yera vuba. Abandi bakiyemeza kujya bavomerera ibihingwa byabo.

Gatorano Boniface wo mu murenge wa Tare, we agira ati: “Ubu twatangiye guhinga mu kibaya ibihingwa byera vuba nk’ibirayi, amashu kuko ibi bihingwa byo byaramira umuntu vuba kandi biroroshye kubivomerera mu gihe biri mutubnde no mu bibaya”.

Nyamagabe ni kamwe mu turere dukunze kugwamo imvura nyinshi bitewe ahanini n’imiterere yako y’ubutumburuke burebure ndetseno kuba karimo amashyamba menshi.

Abahanga mu ihindagurika ry’ikirere bemeza ko muri rusange ikirere gikomeje guhindagurika, birikagira ingaruka mu bice bitandukanye by’isi.

U Rwanda nk’igihugu gifite umubare munini w’abaturage babeshejweho n’ubuhinzi n’ubworozi, rwatangiye guhura n’izi ngaruka zirimo ubushyuhe bwinshi, ubutayu, imyuzure n’ibindi.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka